Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakoze impinduka mu bagize Guverinoma, agira Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo wasimbuye Nyirishema Richard.
Ni ibikubiye mu itangazo rishyira ku myanya Abayobozi bashya muri Guverimo y’u Rwanda rikaba ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Iri tangazo rivuga ko Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo za ryo za 111, 112 n’iya 116, none ku wa 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma.
Abashyizweho barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard, Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, mu gihe Uwayezu François Régis yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.
Nyirishema Richard wari umaze igihe cy’amezi 4 ari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.
Minisitiri Nelly Mukazayire, yari Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo aho yaje avuye muri RDB.