Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’umusore witwa Ndagijimana Eric w’imyaka 23 y’amavuko wakekwagaho kujya kwiba ihene ebyiri mu rugo rw’umuturanyi, nyuma yo gutahurwa we na mugenzi bakiruka, none baje kumusanga yapfiriye mu gishanga cy’umuceri mu Murenge wa Gahengeri wo muri ako karere.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki 11 Ukwakira 2024 ubwo abo bajura bombi bateraga urugo rw’umuturanyi bagerageza kwiba ihene.
Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera basobanuriye itangazamakuru uko byagenze mbere y’uko ashiramo umwuka.
Nyiri urwo rugo bagerageje kwibamo ihene yagize ati: “Twamaze kuryama twumva bari gucukura ikiraro cy’ihene noneho umugabo wanjye atabaza abaturanyi akoresheje telefone baraza baradutabara. Baje basanga ari abajura babiri bahita biruka babirukaho ariko bageze mu gishanga umwe arabacika basigaragana undi.”
Umuturanyi wabo na we yagize ati: “Ndagijimana yari yaratuzengereje kuko hari n’undi muturanyi yari amaze gupfumurira inzu inshuro eshatu zose. Nijoro we n’uwo bibanaga birutse bagerageza gucika ariko undi yageze mu muceri mu mazi yituramo ni ho namusanze aryamye.”
Abo bafashe nyakwigendera muri iryo joro bavuze ko bamubyukije aho yari yituye ngo bamushyikirize ubuyobozi ariko kugenda biramunanira arongera aragwa.
Abo baturage bongeyeho ko nyakwigendera yari amaze igihe kinini abiba yanafungwa akongera akarekurwa.
SP Twizeyimana Hamdun, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, yahamije amakuru y’urupfu rw’uyu musore, avuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyamwishe.
Yaboneyeho no kwibutsa abashaka gutungwa n’iby’abandi kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko batizahanganirwa.