Mu Karere ka Ngoma haravugwa inkuru y’umukecuru witwa Kambibi Pascasie w’imyaka 86 y’amavuko, uherutse kwitaba Imana ubuyobozi bw’umudugudu bukabuza abaturage kumushyingura ndetse no kwangira umuryango kuzana umurambo mu rugo.
Uyu mukecuru wari ucumbitse mu Mudugudu wa wa Kavumu, Akagari ka Sakara ho mu Murenge wa Murama yitabye Imana ku Cyumweru taliki Ukuboza 2024.
Umwana wa nyakwigendera witwa Mujawamariya Thanasie, yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko ubwo nyina yafatwaga n’uburwayi bwa mbere bwamuhitanye, ngo Umuyobozi w’Umudugudu wabo wa Kavumu witwa Jeanne ngo yashatse kenshi kumusohora mu nzu ngo amujugunye hanze afatanyije n’ukuriye umutekano witwa Enock bashinja nyina kuvuba imvura.
Mujawamariya akomeza avuga ko ubuyobozi bwakabaye bumufasha mu bihe bigoye, bwagerageje kumubuza amahwemo kugeza nubwo bwinjiriye ubuyobozi bw’ikimina umubyeyi we yabagamo cya Dutabarane hanyuma ukuriye ikimina akabwirwa ko ntakintu bemerewe gufasha uyu muryango ndetse nyakwigendera yitabye Imana ubuyobozi bw’umudugudu bubwira icyo kimina ko butemerewe gushyinguza umurambo we kandi ko utemerewe kuzanwa mu rugo.
Yagize ati: “Twagaragujwe agati n’ubuyobozi bw’umudugudu kuva umubyeyi wanjye atangiye kurwara kugeza apfuye. Umuyobozi w’umudgudu na mutekano bigeze kuza mu rugo bashaka gusohora kungufu nyakwigendera ngo bamute hanze kuko batamushaka mu gace bayoboye bamushinja kuvuba imvura bityo rero abakabaye bamfasha mu bihe bigoye aba aribo bazonga ubuzima bwa mama kugeza ubwo apfuye.”
Akomeza agira ati: “Bagerageje kwinjirira ubuyobozi bw’ikimina cya Dutabarane mama wanjye yabagamo bubuza ubuyozi bwacyo kutuba hafi kuko ngo atari umuturage wabo.”
Umuyobozi w’ikimina Dutabarane, aganira na BTN TV ku murongo wa telefone yagize ati: “Ubuyobozi bwaratugambaniye budutegeka ko tutemerewe gushyinguza umukecuru wacu kandi yari umunyamuryango ndetse anatangira ku gihe umugabane we ndetse ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko ntarimbi rizatangwa ngo ashyingurwe.”
Meya w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, agaruka kuri iki kibazo yagize ati: “Icyo kibazo ntacyo twari tuzi ariko tugiye kugikurikirana dukore ibishoboka byose nyakwindera ashyingurwe dore ko afite uburenganzira nk’ubw’abandi nk’Umunyarwanda.”
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko nyakwigendera wari uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kirehe, yavanyweyo agashyingurwa ku mugoroba wo ku wa Kane.