Wednesday, December 18, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Umwarimu ushinja umunyeshuri kumuroga arasabirwa guhindurirwa ikigo

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umubyeyi witwa Uwamariya Thèrese w’umwana w’imyaka 9 wiga mu mwaka wa Kabiri mu Ishuri Ribanza rya Gatenzi riherereye mu Murenge wa Cyeza uvuga ko umwana we ushinjwa uburozi na mwarimu we byagize ingaruka kuri uwo mwana, kuburyo abandi bana bita uwo mwana umurozi.

Umubyeyi w’uyu mwana, usaba ko umurezi witwa Mukanyandwi Josée wavuze ko umwana we yamuroze yimurwa ku kigo yigishaho, anagaragaza ko kwita umurozi umwana we hari ingaruka byamugizeho.

Uyu mubyeyi agira ati: “Umwana wanjye, abandi bana baramufata bakavuga ngo dore wa mwana waroze mwarimu.”

Akomeza ati: “Icyifuzo cyanjye nuko umwana wanjye yasubizwa agaciro nanjye nkagasubizwa kubera iryo harabika cyangwa bamukure kuri iki kigo niba yumva tumuroga azajye ku kigo kitaroga .”

Uyu mubyeyi yongeyeho ko niba bumva ko umwana we ari we kibazo bamubwira akamwimurira ku kindi kigo, kuko ibyo umwana we akorerwa bimutera intimba n’agahinda.

Gitifu w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Amiable, yabwiye Radio 1 dukesha iyi nkuru ko uwo murezi ushinjwa gushinja umunyeshuri kumuroga agomba kujyanwa kwa muganga kugira ngo hasuzumwe ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Twasanze mwarimu ariwe ufite ikibazo, kuko ibisobanuro avuga ko ngo hari ahantu atagomba kunyura kuko bamubwiye ko bahamurogeye. Ngo baramuhanuriye ngo nawe arabibona. Icyo twihutiye gukora, twafashe uriya mwana avuga ko ariwe umutera ikibazo tumujyana mu shuri atigishamo.”

Gitifu Musabwa akomeza avuga ko mwarimu Mukanyandwi agomba gusuzumwa hakarebwa niba nta kibazo afite kijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Ni ukuvugana n’umuryango we bakamujyana kwa muganga.”

Indi nkuru bifitante isano

Muhanga: Umunyeshuri ushinjwa kuroga mwarimu yahindutse indirimbo

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU