Impamvu: Ubufasha ku banyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye Umwaka
w’amashuri 2023/2024.
Bwana/Madamu,
Nyuma y’uko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2023-2024 atangajwe ku mugaragaro taliki ya 15 Ugushyingo 2024, hari abanyeshuri batabashije gutsinda.
Minisiteri y’Uburezi ikaba yaratanze amahirwe kuri abo banyeshuri batsinzwe bifuza gusibira mu mwaka bigagamo kugirango bafashwe bityo bazabashe kongera gukora
ibizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ni muri urwo rwego mbandikiye mbasaba kumenyesha amashuri yose ya Leta, afatanya na Leta kubw’amasezerano ndetse n’ayigenga ari mu karere mubereye umuyobozi, ko abo banyeshuri batabashije gutsinda bemerewe gusibira ku mashuri bigagaho, kugirango bazabashe kongera gukora ibizamini bya Leta.
Abakandida bakoze ibizamini bya Leta mu mashami atakiri mu nteganyanyisho (phased out combinations) ariyo: BCG,
HEG, HEL, LEG, LKK na LKF nabo bashobora gusubira gusibira ku mashuri bigagaho, bakazongera gukora ibizamini bya Leta muri aya mashami bigagamo. Bashobora kandi no kwiyandikisha nk’abakandida bigenga.
Mu rwego rwo gutanga ibisobanuro birambuye, hateganijwe inama n’abayobozi b’amashuri afite amashami yavuyeho, izaba hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo bukurikira:
1. Intaray’ Amajyepfo n’iy’ Uburengerazuuba: kuwa Kabiri, taliki ya 10/12/2024 guhera saa ine kugera saa tanu n’ igice (1Oh00- 11h30)
2. Intara y’Amajyaruguru, n’ iy’ Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali: kuwa gatatu, taliki ya 11/12/2024
guhera saa ine kugera saa tanu n’ igice (10h00- 11h30).
Urutonde rw’ amashuri atumiwe mu nama murarusanga ku mugereka w’ iyi baruwa.
Mugire amahoro.