Wednesday, December 4, 2024
spot_img

Latest Posts

Irushanwa ry’ubwanditsi bw’imivugo mu mashuri, ibihembo, n’uburyo irushanwa rizakorwamo

ITANGAZO RY’IRUSHANWA RY’UBWANDITSI BW’IMIVUGO MU MASHURI YISUMBUYE N’AY’UBUMENYI NGIRO KU KINYARWANDA

1. Intangiriro

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire uba buri mwaka ku wa 21 Gashyantare, Inteko y’Umuco yateguye irushanwa ry’ubwanditsi bw’imivugo mu rubyiruko rwiga. Iri rushanwa rigamije kurukangurira kuzirikana agaciro k’Ikinyarwanda, ururimi kavukire ruduhuza twese; guhugukira agaciro karwo, kurukoresha neza, kurukungahaza no kurubungabunga biciye muri iyi ngeri y’ubuvanganzo.

Uyu mwaka iri rushanwa rizakorerwa mu mashuri yisumbuye n’ay’ubumenyi ngiro mu rwego rwo gukomeza gukundisha Ikinyarwanda abana bakiri mu myaka y’ubugimbi n’ubwangavu, ni ukuvuga abiga kuva mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri barangije batarabona impamyabumenyi zabo ntibarebwa n’aya marushanwa.

2. Uko irushanwa rizakorwa

Abanyeshuri bazaryitabira bazarushanwa kwandika umuvugo ku rurimi rw’Ikinyarwanda, bagaragaze akamaro karwo, agaciro karwo, ibyiza rufite, ingorane ruhura na zo, kandi batange n’ibitekerezo byafasha abarukoresha bose kurunoza no kuruteza imbere mu byo bakora byose.

Imivugo izajya yoherezwa kuri imeri ikurikira: amarushanwa@rwandaheritage.gov.rw igenewe icyo gikorwa. Uwohereza umuvugo we yandika umutwe w’ubutumwa ugira uti: “Amarushanwa y’imivugo” ahanditse “subject” muri imeri.

3. Ibyo umuvugo ugomba kuba wujuje:

. Ugomba kuba wanditse mu Kinyarwanda kinoze, mu myandikire inoze;
. Ugomba kugaragaza ikeshamvugo ry’ubusizi;
• Ugomba kubahiriza insanganyamatsiko yatanzwe;
.Ugomba kuba umwimerere wa nyirawo, nta ho yawandukuye cyangwa nta
n’uwawumwandikiye.

Itariki ya nyuma yo koherezaho imivugo ni iya 20 Mutarama 2025, mbere ya saa kumi n’imwe (17:00) z’umugoroba.

4. Insanganyamatsiko

Umunyeshuri uzarushanwa azahimba umuvugo we agendeye ku nsanganyamatsiko azahitamo muri izi ebyiri zikurikira:

“Twige kandi tunoze Ikinyarwanda, ururimi rwacu ruduhuza”,

“Twige kandi duteze imbere Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga”

5. Uko inyandiko igomba kuba iteye:

.Umuvugo ntugomba kuba uri munsi y’imikarago 80 ariko ntunagomba kurenza imikarago 100.

.Imikarago igomba kuba igiye ikubiye mu bika by’imikarago 5 nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu guhanga imivugo muri iki gihe.
• Umuvugo ugomba kuba wanditse kuri mudasobwa, wubahirije ingingo zikurikira:

-Urupapuro rwandikwaho: Urupapuro A4
-Imiterere y’urupapuro: Urupapuro ruhagaze (portrait)
-Umukono: Times New Roman
-Ubunini bw’ Inyuguti: 14
-Umwanya hagati y’ imikarago: 1,5
-Inyandiko igomba kuba MS Word
-Inyandiko ya PDF ntiyemewe, niyoherezwa ntizakirwa.

6. Umwirondoro

Urupapuro rwa mbere ruzaharirwa gusa umwirondoro wa nyiri umuvugo. Uwo mwirondoro werekana:

.Amazina ya nyiri umuvugo,
.Ishuri yigaho, umwaka yigamo,
.Umurenge ribarizwamo,
.Akarere ririmo,
.Intara gaherereyemo,
.Komekaho na fotokopi y ‘ikarita y’ishuri y’uwo mwaka umunyeshuri yigamo.
.Imeri ye (cyangwa y’umuyobozi, cyangwa y’umurezi) ari na yo ikoreshwa mu kohereza umuvugo.
.Nomero ya terefoni y’ubuyobozi bw’ishuri yakwifashishwa mu gihe Inteko y’Umuco ikeneye kugira icyo ibamenyesha.

7. Ibihembo

Abanyeshuri bazatsinda aya marushanwa bazahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga y’u Rwanda mu buryo bukurikira:

Uwa mbere: Azahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) n’icyemezo cy’ishimwe.

Uwa kabiri: Azahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu
(150.000 Frw) n’icyemezo cy’ishimwe.

Uwa gatatu: Azahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw)
n’icyemezo cy’ishimwe.

Kuva ku wa kane kugera ku wa cumi na gatanu (4-15) buri wese azahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw).

Imivugo izaba yahize iyindi muri aya marushanwa kandi beneyo bakagenerwa agahimbazamusyi izakubirwa mu gatabo mu rwego rwo gukungahaza ururimi no guteza imbere ubu buvanganzo mu Kinyarwanda. Iyo mivugo kandi izahita iba umutungo w’Inteko y’Umuco.

Bikorewe i Huye ku wa 21 Ugushyingo 2024.

Amb. Robert Masozera,
Intebe y’Inteko y’Umuco

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU