Thursday, December 5, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Umushoferi yajyanye imodoka hejuru y’inzu y’umuturage

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki 30 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, habereye impanuka y’imodoka, ubwo umukozi wa Hoteli yasabwaga gusohora imodoka mu gipangu cy’iyo hoteli ahubwo akayijyana hejuru y’inzu y’umuturage.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko umuseriveri wa Hoteli (Five to Five) yasabwe gusohora imodoka, mu gihe ari kuyisohora, ayijyana ku nzu y’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yahamije amakuru y’iyi mpanuka avuga ko habayeho uburangare ndetse ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo yitabe Imana.

Yagize ati: “Iyo mpanuka yabereye mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki 30 Ugushyingo 2024, aho ishobora kuba yatewe n’umushoferi utakoresheje neza uturebanyuma (Rétroviseurs).”

Akomeza agira ati: “Mu bigaragara byatewe n’uburangare, imiyoborere mibi no kudakoresha neza uturebanyuma (rétroviseurs), mu gihe shoferi yavaga muri Parikingi.”

Uyu muvugizi yaboneyeho gusaba abantu kwitwararika mu gihe bagiye gutwara ibinyabiziga.

Ati: “Abantu batwara ibinyabiziga nibagire ubwitonzi, birinde amakosa yo mu muhanda ayo ari yo yose yateza impanuka.”

Src: Kigali Today

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU