Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Donald Trump yarahiye kuzamura imisoro kuri Canada,Ubushinwa na Mexico

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA), Donald Trump, yafashe icyemezo ko afite gahunda yo kuzamura imisoro akumvisha u Bushinwa, Mexico na Canada ,akazabikora ku munsi wambere w’ubuyobozi bwe, kugira ngo abahatire gukumira abimukira n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge byinjira muri USA.

Donald Trump yiyemeje ko azumvisha Canada, Mexico n’u Bushinwa abinyujije mu kuzamura imisoro akimara kwinjira muri White House tariki 20 Mutarama 2025.

Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora USA yavuze ko akimara kurahira ku wa 20 Mutarama 2025 azashyira umukono ku iteka rishyira 20% by’imisoro ku bicuruzwa byose biva muri Canada na Mexico.

Trump yavuze ko kandi azashyira ku Bushinwa undi musoro wa 10% kugeza igihe Guverinoma y’icyo gihugu izemerera gukumira umuti wa fentanyl ukoreshwa mu kugabanya ububabare winjira muri USA ku buryo bitemewe.

Mu butumwa bwe yagize ati:”Igihe kirageze ngo bishyure igiciro gihambaye!”

Mu bundi butumwa,Trump yikomye Beijing kuba abayobozi b’u Bushinwa batarashyize mu bikorwa ibyo bari biyemeje byo gushyiraho igihano cy’urupfu ku bantu bafatirwa mu bucuruzi bwa fentanyl.

Imisoro izazamirwa n’ibicuruzwa biva muri Canada, Mexico n’u Bushinwa agamije kubumvusha.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Washington yabwiye BBC ko kumva ko u Bushinwa bureka abo bantu bakinjiza fentanyl muri USA ku bushake ari ukwirengagiza nkana ibiriho n’ukuri.

U Bushinwa kandi ngo bwizera ntagushidikanya ko ubufatanye bwa USA -China mu bukungu n’ubucuruzi  bikorwa ku nyungu z’impande zombi,kandi ngo nta ruhande na rumwe ruzigera rutsinda intambara y’ubucuruzi cyangwa iy’imisoro.

Ubuyobozi bwa Joe Biden bumaze iminsi busaba u Bushinwa guhagarika ikorwa ry’ibirungo bishyirwa mu miti ya fentanyl Washington ivuga ko uyu muti wishe Abanyamerika hafi ibihumbi 75 mu mwaka ushize

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU