Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi umuntu wapakiye ibikoresho by’ubwubatsi mu mbangukiragutabara, ifite purake GR 856 E.
Aya makuru kandi yahamijwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, abinyujije ku rukuta rwe rwa X.
Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho agaragaza abantu bapakira ibikoresho by’ubwubatsi birimo isima n’irangi mu modoka itwara indembe ‘Ambulance’, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yabigarutseho avuga ko kizira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe, bitewe n’uko hari iyagaragaye idatwaye umurwayi itwaye ibikoresho by’ubwubatsi.
Kuri uyu wa Kabiri taliki 26 Ugushyingo 2024, Minisitiri Dr. Nsanzimana, abinyujije kuri X yagize ati: “Kirazira gukoresha ingobyi y’abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa, bagatanga amakuru.”
Minisitiri Dr. Nsanzimana yakomeje avuga ko amakuru yamenyekanye kandi ko ababikoze bahanwe.
Yagize ati: “Aya makuru y’iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe.”
Amashusho y’Ambulance irimo ipakirwa isima, yagaragajwe n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, aho yavuze ko yayahawe n’umuntu wayifashe. Uwo muntu yabwiye uyu munyamakuru ati: “Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance.”
Andi makuru avuga ko iyi yari ipakiye isima yo kwifashisha gusana Ikigo Nderabuzima cya Save giherereye mu Karere ka Huye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemerewe itangazamakuru ko aya makuru ari yo, avuga ko uwapakiye isima muri Ambulance arimo gukurikiranwa, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.