Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Mashyuza mu mudugudu wa Rukamba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 nibwo hamenyakanya amakuru ko hari umugabo wasanzwe mu mashyuza ni amakuru yatanzwe n’abaturage.
Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko amazina ye akaba atahise amenyekana.
Mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko amashyuza akunze kwica abantu nubwo bo batahamya ko ariyo yamwishe ko inzego arizo zabihamya.
Yagize ati:”Mu mezi abiri ashize nabwo hari umugabo wasanzwemo yapfuye bicyekwako ko ari amashyuza yaba yamwishe icyacyetswe ko ari ukumukurura.”
Uyu Ignace avuga ko hari aho utarenga iyo woga dore ko iyo uhageze hari igihe wumva amashyuza ari kugukurura ubishobora ku kuvuramo gupfa.
Ni amakuru yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mashyuza Madamu Murekatete Esperance aho yavuze ko amakuru bayamenye mu gitondo ko hari umugabo abaturage babonye yapfiriye mu mashyuza akaba aribwo batabaraga.
Yagize ati:“Amakuru twayamenye muri iki gitondo ubwo abaturage bajyaga mu isoko babonye umurambo mu mashyuza aba aribwo twihutiraga gutabara gusa dusanga yapfuye koko.”
Yakomeje yibutsa abaturage ko bagomba kwirinda koga mu mushyuza.
Yagize ati:“Tuributsa abaturage ko bagomba kwirinda icyatuma bajya koga mu mushyuza dore ko biteza impanuka nubwo usanga hari abaturuka ahandi baza koga mo bityo bigakurura impanuka zahato na hato nugiyeyo ntagende wenyine ku buryo amakuru ahita amenyekana hakaba hakorwa ubutabazi bw’ibanze.”
Yasabye abaturage kwirinda kujya koga muri aya mashyuza kuko byateza impanuka.