Home AMAKURU Ruhango: Polisi yafunze umukecuru nyuma y’uko mu rugo rwe haguye umugabo wari wahaje ngo amusengere
AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze umukecuru nyuma y’uko mu rugo rwe haguye umugabo wari wahaje ngo amusengere

Umukecuru w’imyaka 60 y’amavuko wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, yatawe muri yombi na Polisi, nyuma y’uko mu rugo rwe hapfiriye umugabo w’imyaka 29 y’amavuko bivugwa ko yari yahaje ngo uwo mukecuru amusengere.

Abaturanyi b’uwo mukecuru bavuga ko ku wa Kabiri taliki 19 Ugushyingo 2024, babonye uwo nyakwigendera azanywe n’umugore mu rugo rw’uwo mukecuru, usanzwe asengera abantu bafite ibibazo.

Umwe muri bo yagize ati: “Uwo mukecuru yari umurokore noneho twabonye bamuzaniye uwo mugabo ngo amusengere ariko ngo yari asanzwe arwaye. Bakimugeza hano baramusengeye nyuma arapfa ariko twahageze yapfuye. Ntabwo tuzi icyamwishe ariko ubwo yari afite ikimurimo kuko ntabwo umuntu yaza ari muzima ngo ahite apfa.”

Bongeyeho ko uwo mukecuru yari asanzwe asengera abantu barwaye rimwe na rimwe bokorohewe cyangwa bagakira ariko hakaba nta rusengero rwari rusanzwe ruhari.

SP Habiyaremye Emmanuel , uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yahamije aya makuru avuga ko  ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati: “Hafashwe ukekwa ari we nyiri urugo ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango. Iperereza rirakomeje naho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Gitwe.”

Hari andi makuru avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwarabujije uyu mukecuru gusengera abantu mu rugo kuko bitemewe, ariko we akomeza kubikora.

Src: TV1 Rwanda

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!