Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida wa Mali Gen Assimi Goïta yirukanye Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma

Abarimo Minisitiri w’Intebe wa Mali Choguel Kokalla Maiga ndetse n’abandi bari bagize guverinoma y’icyo gihugu, birukanwe na Perezida w’Inzibacyuho wa Mali, Général Assimi Goïta.

Iki cyemezo cyasomewe kuri Televiyo y’Igihugu, ORTM n’Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida muri Mali.

Umusivile witwa Maiga aherutse gukoza agati mu ntozi ubwo yakomozaga ku matora ya Perezida yagombaga kuba muri icyo gihugu muri Werurwe 2024, ariko akaza kwigizwa inyuma ndetse igihe azaba ntigitangazwe kugeza ubu.

Maiga yavuze ko kuba Igisirikare kidakora ibyo cyiyemeje byo gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile bishobora gusubiza inyuma ibyagezweho, asa nk’uca amarenga ko hakwiriye kumenyekana ikizakurikiraho mu minsi iri imbere, cyane cyane icyo igisirikare giteganya ku bijyanye no gusubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile.

Uyu mugabo washyizweho n’igisirikare mu 2021, bivugwa ko yakoraga mu buryo budafite ubwisanzure bitewe n’umwanya we, aho yirindaga gukoma rutenderi.

Iyi mvugo ntitumye Maiga areberwa izuba na Général Assimi Goïta ushobora kuzayobora kugeza mu 2027, dore ko bivugwa ko ari ho amatora ashobora kwimurirwa.

Igihugu cya Mali gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo irwanira ubwigenge, imitwe y’iterabwoba n’indi itandukanye kuva mu 2021.

Général Assimi Goïta yagerageje gukora iyo bwabaga mu gusubiza inyuma iyi mitwe, ariko ntayigeze ku rwego idashobora gukomeza kubangamira umutekano w’abaturage.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU