John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yatangaje ko imirenge SACCO yose yo mu mugi wa Kigali izahurizwa mu rwego rw’uturere, zivemo Sacco eshatu bitarenze mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2024, nyuma mu mezi atandatu mu mwaka wa 2025, hazaba hatahiwe imirenge SACCO yo mu tundi turere.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2024, ubwo yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023-2024.
Aya ni naho Guverineri John Rwangombwa, yakomoje ku mushinga warangiye wo gushyira ikoranabuhanga mu mirenge SACCO yose uko ari 416.
Ni kenshi abaturage babitsa amafaranga yabo muri Koperative Umurenge SACCO, bagiye bagaragaza ko babangamirwa no kuba Koperative yabo itabafashaga kubona Services zitandukanye aho bageze hose nk’uko bikorwa mu yandi ma banki.
Aha ni naho yahise agaragaza ko Koperatives z’Umurenge SACCO zigiye gutangira guhurizwa muri imwe muri buri karere izitwa, Cooperatives Bank, ibi bikaba bigiye gutangirira mu mugi wa Kigali, aho zizahuzwa hagasigara 3 zonyine, ni ukuvuga 1 muri buri karere.
Yagize ati:”Muri gahunda ni uko ukwezi k’ukuboza [uyu mwaka], kuzarangira za SACCO zo mu mugi wa Kigali zashoboye guhurizwa ku karere, zakoze SACCO zo ku rwego rw’akarere eshatu mu mugi wa Kigali, hanyuma bitewe n’amasomo azaba yavuye muri ibyo amezi 6 ya mbere akazakoreshwa mu guhuza SACCO zo mu gihugu cyose, tukazagera mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari SACCO zose zamaze guhuzwa habayeho SACCO zo ku rwego rw’akarere. “
John Rwangombwa yavuze ko ubu buryo buzatuma izi Koperative zirushaho kunoza Services.