Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko cyataye muri yombi umusirikare wo mu ngabo zacyo warashe mu cyico abantu batanu bo mu Karere ka Nyamasheke.
RDF ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Ugushyingo 2024, yemeje ko yataye muri yombi Sergeant Minani Gervais.
Mu itangazo yagize iti: “Ingabo z’u Rwand, RDF zibabajwe n’ibyago byabereye mu kabari ko mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko akekwaho kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024.”
Rikomeza rigira riti: “RDF yataye muri yombi ukekwaho icyaha kandi irafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.”
RDF yaboneyeho no kwihanganisha abiciwe ababo bari mu bihe by’agahinda.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ma saa saba z’ijoro mbere y’uko uriya musirikare arasa bariya bantu nyiri akabari barimo ngo yabanje kumugurira Petit-Mützig ebyiri, azimaze undi amusaba kumwishyura.
Bivugwa ko aba bombi bari basanganwe utubazo two kuba yaramwambuye, ibyatumye nyuma yo kwanga kwishyura ziriya nzoga nyiri akabari abwira umusirikare ati: “Genda uzagwe mu ishyamba uzerera!”
Ayo magambo yababaje cyane uriya musirikare ahita yikoza hanze gato, agaruka arasa urufaya rw’amasasu ku banyweraga muri ako kabari.
Icyakora nyiri akabari we ntabwo ari mu barashwe kuko ngo yahise aca mu idirishya arahunga.
Kuri ubu imirambo y’abarashwe iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibogora.