Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Inama yihutirwa nyuma y’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta ku mashuri afite abana bakoze

Umuyobozi w’Akarere (Bose)
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (Bose)
Binyujijwe: Umunyamabanga Uhoraho/MINALOC

Impamvu: Kumenyesha inama izahuza abayobozi b’amashuri afite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi

Madamu /Bwana,

Nshimishijwe no kubamenyesha ko amanota y’abakandida bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
azatangaZwa kuwa gatanu, tariki 15/11/2024 guhera saa tanu z’amanywa.

Nyuma y’itangazwa ry’ayo manota, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi buzagirana inama n’abayobozi
b’amashuri afite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, ikazatangira saa saba zuzuye (13h00). lyo nama
izabera muri buri karere, hifashishijwe iyakure (online meeting), kandi ikazayoborwa na Minisitiri w’Uburezi.

Kubera iyo mpamvu, mbandikiye mbasaba ko mwatumira, abayobozi b’ibigo by’amashuri afite icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye y’inyigisho rusange (General Education), ay’imyuga n’ubumenyingiro (TSS)
n’ay’ inyigisho mbonezamwuga (Professional Education), abashinzwe uburezi ku karere no mu mirenge,
kuzitabira iyo nama.

lyo nama izaba igamije gusobanura byimbitse ibijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta bisoza
icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Ubuyobozi bw’Akarere burasabwa gutegura ahazabera iyo nama.

Mbashimiye ubufatanye mudahwema
kutugaragariza.

Ibaruwa yashyizweho umukono na Karakye Charles Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi.

Aha wakwibaza impamvu yo gusobanura ibijyanye n’itangazwa ry’amanota. Ese uburyo bwakoreshwaga mu kuyabara bwaba bwarahindutse?

Ese kuki iyi nama itabaye mbere yo gutangaza amanota ikazaba akimara gutangazwa, byaba bihuriye he n’umusaruro wavuye muri ibi bizamini?

Ibi byose n’ibindi byinshi wibaza Umurunga urahakubereye kuri uyu wa Gatanu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU