Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Polisi yafashe umugabo wari umaze ibyumweru birenga bitatu ashakishwa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga, yataye muri yombi umugabo witwa Ntaganzwa Emmanuel ukekwaho kwica uwari umugore we, agasiga umurambo mu cyumba.

Ntaganzwa yari amaze iminsi igera kuri 23 ashakishwa n’inzego z’umutekano, Polisi n’Ubugenzacyaha, akekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwaga Mukashyaka Natalie.

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri taliki 12 Ugushyingo 2024, nibwo umuturage yatabaje irondo na Polisi avuga ko abonye Ntaganzwa ahitwa i Remera.

Uwitwa Ngendahimana Célestin yabwiye itangazamakuru ko uyu Ntaganzwa Emmanuel wari umaze iminsi 23 acitse yaje kuri moto ashaka kwinjira mu rugo rw’umugore bakeka ko ari inshoreke ye, ahita atazabaza irondo ndetse ahamagara na Polisi bagota iyo nzu kugeza afashwe.

Yagize ati: “Twamusanganye udukingirizo tubiri mu mufuka yari yitwaje.”

Ngendahimana akomeza avuga ko uyu Ntaganzwa yari atarinjira mu nzu y’uwo mugore bikekwa ko ari inshoreke ye.

Yakomeje agira ati: “Birashoboka ko yahazaga nijiro akongera agasubirayo butaracya ubu nibwo tubimenye.”

Bikorimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba, yavuze ko bafashe Ntaganzwa saa munani z’ijoro, kuko abaturage bagize amakenga y’iyo moto ije nijoro.

Yagize ati: “Iyo nshoreke dukeka yimukiye aho hantu vuba.”

Gitifu Bikorimana akomeza avuga ko kuri ubu Ntaganzwa ari mu maboko y’inzego z’umutekano kandi ko aribyo bashakaga.

Ku wa 20 Ukwakira 2024, nibwo bikekwa ko Ntaganzwa yasize yishe umugore we, yorosa umurambo umwenda, ahisha abana be ko nyina yapfuye, ahubwo abakura ku ishuri abajyana mu Murenge wa Kibirizi wo mu Karere ka Nyanza ari naho akomoka.

Ntaganzwa Emmanuel yakoraga muri Farumasi iherereye mu Mujyi wa Muhanga.

Kugeza ubu ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iri mu Murenge wa Nyamubuye. Ntaganzwa na Mukashyaka bari bafitanye abana batatu.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU