Home AMAKURU Umunyarwanda yarashwe na Polisi ya Canada bimuviramo urupfu
AMAKURU

Umunyarwanda yarashwe na Polisi ya Canada bimuviramo urupfu

Ku wa Gatandatu taliki 09 Ugushyingo 2024, Polisi yo muri Canada yarashe Umunyarwanda witwaga Kabera Erickson w’imyaka 43 y’amavuko imurasiye mu nyubako yitwa Hamilton Apartment nyuma biza kumuviramo urupfu.

Nyakwigendera Kabera yitabye Imana ku Cyumweru taliki 10 Ugushyingo yaguye mu Bitaro byo mu ntara ya Ontario muri iki gihugu cya Canada.

Icyo gihe Polisi ya Canada, yatangaje ko uyu munyarwanda yari yabanje guhangana na yo. Ni mu gihe amakuru mashya aheruka gutangazwa n’Urwego Rushinzwe Iperereza ryihariye (SIU) yerekana ko nyakwigendera mbere yo kuraswa atari yigeze abanza kurasa.

Hari amakuru avuga ko hari umupolisi wa Canada wakomerekeye mur’iryo raswa rya Kabera, ariko ngo yamaze gusezerwa n’Ibitaro yari arwariyemo kuko yakomeretse byoroheje.

Kugeza ubu Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada ukomeje gusaba Leta y’iki gihugu gukora iperereza ritabogamye ku rupfu rwa nyakwigendera kugira ngo hamenyekane ukuri ku iraswa rye.

Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada, witwa Alain Patrick Ndengera, yagize ati: “Njye nka Perezida wa RCA Canada ndasaba Ubuyobozi bwa Canada ko habaho iperereza rinyuze mu mucyo, ukuri kose kukajya ahagaragara. Niba hari abakoze amakosa mu bapolisi bajye mu nkiko bisobanure.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyakwigendera yacishaga make kandi agaharanira iterambere ry’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Canada.

Kugeza magingo abashinzwe iperereza batandatu n’abahanga babiri mu gusesengura ibimenyetso bya gihanga bari gukora iperereza ku rupfu rwa Kabera nta kuri barabasha kugaragaza ku ntandaro y’urupfu rwe, bijyanye n’uko bagikusanya ibimenyetso.

Icyakora hari andi makuru avuga ko Polisi ya Canada mbere yo kurasa Kabera yamwitiranyije n’undi muntu nyuma yo gutabazwa n’umuturage n’ishami rya gisivile ryayimenyesheje ko hari umugabo uri kwitwara mu buryo buteje ubwoba.

Kuri uyu wa Mbere taliki 11 Ugushyingo 2024, byari biteganyijwe ko umurambo wa Kabera ujyanwa mu Bitaro by’i Toronto gukorerwa isuzuma.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Rusizi: Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho batera amabuye ku nzu y’uwarokotse Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rusizi zataye muri yombi abagabo babiri...

AMAKURU

Ruhango: Polisi yafunze abantu batatu bakekwaho kwica umuntu

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Habinshuti Protogèn w’imyaka 42...

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

Don`t copy text!