Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Rwanda: Amakosa no kuvuguruzanya biri mu bitabo ni bimwe mu byica ireme ry’uburezi

Mu bitabo bimwe na bimwe bitangwa n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB usanga birimo amakosa y’imyandikire ariko igiteye impungenge ku burezi ni aho usanga igitabo kimwe kivuguruza ikindi, kandi byose byarasohokeye rimwe.

Ubusanzwe kugirango umwarimu atange isomo ku banyeshuri bisaba kwifashisha imfashanyigisho zitandukanye ndetse no gukora ubushakashatsi kugirango anoze umuteguro n’ireme ry’isomo atanga. Zimwe mu mfashanyigisho umwarimu akoresha ni ibitabo. Akenshi ibintu byanditse mu gitabo cyemejwe ndetse kigatangwa n’urwego rushinzwe uburezi mu gihugu rukemera ko gikoreshwa mu mashuri, ibyo bifatwa nk’ibyizerwa ku buryo bidasaba abarimu benshi kurenga ibiri muri icyo gitabo.

Ingero ni nyinshi z’amakosa no kuvuguruzanya biri mu bitabo, aho usanga nk’igitabo cyo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kuvuguruzanya n’icyo mu mashuri abanza cyangwa icyo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Nko mu isomo ry’Ubumenyi bw’Isi ( Geography) ku bijyanye na ” Number of Moons ” imibare batanga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye itandukanye n’iyo bagaragaza mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ukibaza niba umunyeshuri iyo avuye mu mwaka wa mbere agera mu mwaka wa gatanu iriya mibare yaragabanutse cyangwa yariyongeye.

Ikindi muri iri somo ku bijyanye n’intera iri hagati y’izuba n’isi hamwe bavuga ko ibirometero miliyoni 150 ahandi bakerekana ko ari  ibirometero miliyoni  149.6. Ahandi hatungwa urutoki ni ku bijyanye n’iminota yo kugirango urumuri rugere ku isi, hamwe bavuga ko rukoresha iminota 8 n’amasegonda 3, ahandi bakavuga iminota 8 n’amasegonda 25.

Iyo urebye mu gitabo cy’umunyeshuri k’Ikinyarwanda cyo mu mwaka wa gatatu w’Ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye usanga intego y’ijambo: *Nyirasenge* bagaragaza ko ari ¢-¢-nyira-senge nta tegeko ry’igenamajwi rihari. Hano bavuga ko iri jambo rigizwe na “nyira” impindurantego ya “nyina” n’ umusuma sano “senge”. Iyo ugiye mu gitabo cyo mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye usanga basesengura iri jambo muri ubu buryo: ¢-¢-nyira-¢-¢-se-n-gi-e bakavuga ko “senge” harimo izina “se” na “ngenga ya mbere “njye”. Aha naho bitera urujijo hakibazwa igitabo kivuga ukuri n’ikibeshya icyo ari cyo.

Ikindi kibazo gikomeye kigaragara mu isomo ry’Ikinyarwanda, aho mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza bavuga ko ikinyazina kibaza “mbaza” kigira ibicumbi 3; -ngahe, -he, na -e. Iki gicumbi -e bavuga ko gikorana n’indangakinyazina yo mu nteko ya 16 igaragaza ahantu. Igiteye urujijo ni uko iyo urebye mu gitabo cyo mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye usanga bavuga ko ikinyazina kibaza kigira ibicumbi 2 gusa; –ngahe na -he. Hano uhita wibaza umwana wize bwa mbere bamubwira ko ibicumbi ari 3 hanyuma yagera mu mashuri yisumbuye akigishwa ko ari 2, uwo mwana azaba atera imbere cyangwa azaba asubira inyuma? Ahubwo yakabaye ku myaka ye mike yerekwa ibyo 2 wenda hanyuma uko akura akerekwa ko hari n’ibindi. Hano wakwibaza imbaraga bizasaba umwarimu kugirango kiriya gicumbi cya gatatu akivane mu mutwe w’umwana.

Ingero ni nyinshi z’amakosa ari mu bitabo uwazivuga bwakwira bugacya, kuko iyo uganiriye n’abarimu bigisha amasomo atandukanye, buri wese akubwira ko hari amakosa atari make yabonye mu gitabo yifashisha yigisha.

Ni izihe ngaruka ziri mu kuba mu bitabo harimo amakosa atarakosowe?

1. Ingaruka ya mbere byangiza ireme ry’uburezi cyane ko ubushakashatsi “research” mu burezi bwo mu Rwanda igarukira mu bitabo ku masomo amwe n’amwe, kuko na murandasi usanga nta makuru ahagije ifite n’ayo ifite ari ya yandi bandukuye mu bitabo. Urugero nko mu isomo ry’Ikinyarwanda.

Umwarimu rero niba icyo kintu agiye kwigisha wenda nta bundi bumenyi buhambaye agifiteho, wenda bakize yasibye cyangwa ntiyacyumva, najya kukigisha azagitanga uko akibona mu gitabo. Kimwe n’uko n’iyo yaba yarakize ariko akabona mu gitabo gishya cyarahindutse ashobora kwibwira ko hari impinduka zabaye bityo bigatuma yigisha amafuti.

2. Bigonganisha abarimu n’abanyeshuri kuko niba umwe yarigishije ibi, umwana yagera hejuru bakamubwira ko atari byo hari ibindi bizateza ikibazo ku mwana uzibaza umwarimu uvuga ukuri uwo ari we binamwangize mu ntekerezo.

3. Bigira ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri. Urugero nko mu isomo ry’Ubumenyi bw’Isi, aho uzasanga babajije guhitamo igisubizo kiri cyo, bagashyiramo bya bisubizo bivuguruzanya, bituma umuntu ayoberwa igisubizo cy’ukuri.

Ni hehe umwarimu yabariza igihe asanze ikosa mu gitabo?

Kugeza ubu abarimu benshi bagaragaza ko nta hantu ho kubariza ibibazo nk’ibi bazi. Icyakora hari abihuriza hamwe ku mbuga nkoranyambaga nka “WhatsApp” bakajya bungurana ibitekerezo rimwe na rimwe bagashyiramo abitwa inzobere muri iryo SoMo bakajya babafasha gusobanukirwa amwe muri ayo makosa ari mu bitabo. Ariko aha uribaza umuntu utaba kuri izo mbuga we ubwo bumenyi azabukura he?

Kuri izi mbuga ariko nazo usanga hatabayeho ubushishozi umuntu yahakura amakuru apfuye kuko ngo hari nk’ubwo umwarimu abarizaho ikibazo atumva neza, agahabwa ibisubizo bitandukanye bitewe n’uko bagenzi be nabo bize ibitandukanye.

Ni iki cyakorwa kugirango iki kibazo gikemuke?

Mu mboni y’umunyamakuru wa Umurunga, REB nk’ikigo gifite mu nshingano gukwirakwiza ibitabo cyagashyizeho itsinda ry’inzobere muri buri somo, zishinzwe kujora amakosa ari mu bitabo, nazo zikifashisha abarimu nk’abantu bahora aho bibera, maze bagakusanya amakosa yose ari mu bitabo agatangazwa mu nyandiko igashyirwa hanze ikagera kuri buri shuri ndetse n’uburyo bukosoye bukagaragazwa.

Ikindi mbere y’uko REB igeza ibitabo mu mashuri, yakagiye ibanza kohereza ibitabo bike, abarimu bakabanza kubigenzura ahabonetse amakosa hagatangwa uburyo bayagaragariza REB ikayakosora mbere yo kohereza ibitabo byinshi mu mashuri.

N’ubwo tuvuga amakosa ari mu bitabo ariko hari amashuri atandukanye akigaragaza imbogamizi yo kutagira ibitabo bagasabwa kwifashisha murandasi kuko ibyinshi biriho, nyamara usanga hari n’amashuri atagira umuriro cyangwa kuhafatisha “internet” bikaba ingorabahizi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU