Wednesday, November 13, 2024
spot_img

Latest Posts

Urutonde rw’abarimu bazitabira amahugurwa n’urutonde rw’ibikoresho 16 bazitwaza.

I.   Isobanurampamvu  

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yateguye amahugurwa agenewe abarimu 2994 bigisha mu mashuri y’incuke. Aya mahugurwa agamije kongerera ubumwenyi abarimu bigisha amateka mu gutegura no kwigisha amateka, cyane cyane kwigisha amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo bwo gutoza Indangagaciro na Kirazira.

II.       Igihe n’aho amahugurwa azabera  

Amahugurwa ateganijwe guhera tariki 11 Ugushyingo 2024 kugeza tariki ya 13 Ukuboza 2024 akabera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera akazitabirwa n’abarimu bagera ku 2994 bazayazamo mu byiciro bitanu (5 Cohorts).

III. Uburyo abazahugurwa bazagera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba 

Abarimu bazahugurwa bazahagurukira ku Biro by’Akarere bakoreramo, aho bazafata imodoka iteganijwe n’akarere izabageza aho bazahugurirwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba. Izo modoka ni nazo zizagaruka kubatwara ku munsi wo gutaha, zikabageza ku Biro bya buri karere aho zabakuye.

Imodoka zizabatwara zigomba kugeza abarimu mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba ku itariki yagenwe bitarenze saa saba z’amanywa (13h00). Bakihagera bazahita bakirwa basangire ifunguro ryo ku manywa.

IV.  Ibigenerwa abarimu bazahugurwa

Mu minsi abarimu bazamara bahugurirwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba bazagenerwa ibi bikurikira:

.Aho kurara

.Serivisi z’ubuvuzi ku babukeneye

.Amafunguro (mu gitondo, saa sita na nimugoroba)

.Imyambaro ibaranga nk’abahugurirwa mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba (Uniforme). Abahugurwa basabwe kwitwaza inkweto bakoresha siporo.

.Itike igeza umwarimu aho afatira imodoka no kumusubiza mu rugo.

V. Ibyo abahugurwa basabwa kwitwaza

A.  Ibyangombwa biranga uje guhugurwa
1. Indangamuntu/Pasiporo
2. Ikarita y’ubwishingizi bwo kwivuza

B. Ibikoresho

1. Umwambaro wa siporo (1)
2. Inkweto za siporo (1)
3. Umwambaro usanzwe bazaza/bazataha bambaye (1)

C.  Ibikoresho by’isuku

1.Essui-main (1)
2. Kambabili (1)
3.Igisokozo (1)
4.Uburoso bw’amenyo (1)
5.Umuti w’amenyo (colgate) (1)
6.Amavuta yo kwisiga (1)
7.Ibikoresho by’isuku by’abagore (sanitary pads) (1)
8.Umwambaro wo kwifubika (1)
9.Isabune yo koga (1)
10.Ivalisi/Igikapu atwaramo ibikoresho bye (1)
11.Icupa ryo kunywesha amazi (1)

Aha hari urutonde rw’agateganyo rw’abarimu bazitabira aya mahugurwa baturutse mu turere twose.

Urutonde rw’ibanze rw’abarimu bazitabira amahugurwa

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU