Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

KICUKIRO: Abagabo Baratabaza leta nyuma yo kugura moto bakimwa ibyangombwa none bakaba bazitunze nk’umutako

Mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe, akagari ka Karama, umudugudu wa Rukundo, hari abagabo bari kurira ayo kwarika kubwo kugura moto ariko bakaba bazitunze nk’imitako.

Aba bagabo bavuga ko tariki 02 Kanama 2024 ari bwo baguze moto zo mu bwoko bwa Mahindra n’uwitwa KARANGWA Desire akaba yarababwiraga ko ari iza cyamunara ya koperative ngo ko bizatuma ibyangombwa byabo biboneka vuba ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Dore ko bavuga ko bahawe amasezerano y’agateganyo ndetse atariho n’umukono wa noteri nabyo bikaba bimwe mu bibateye impungenge.

Iyo bagerageje kwibutsa uyu KARANGWA Desire ababwira ko agishaka umwanya wo kuzajya gusaba gukorerwa ihererekanya rye na koperative yazimugurishije, kugirango abone uko ahererekanya n’abo yazigurishije. Gusa ibi abaguze izi moto ntibabikozwa kuko ngo abarereze igihe kinini bituma basaba ubuyobozi kubakemurira iki kibazo kuko zibateye igihombo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU