Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Diregiteri yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19

Gakenke: Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS Bitaba, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 19 y’amavuko.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wakoreraga mu Mudugudu wa Bitaba, mu Murenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024.

Bivugwa ko uyu muyobozi yafunzwe ubwo yari agarutse mu kazi yari amaze amezi atatu ahagaritsweho by’agateganyo kubera amakosa yari yakoze.

Ku wa 14 Kanama 2024 ubwo uyu muyobozi yari muri icyo gihano, nibwo uyu musore yatanze ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ikorera mu Karere ka Gakenke, avuga ko yafashwe ku ngufu nyuma yo gufashwa na Isange One Stop Center ya Nemba agahabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha.

Icyo gihe uwo muyobozi yahise atoroka, atangira gushakishwa kugeza ubwo yagarukaga mu kazi yari yarahagaritsweho by’agateganyo, aribwo yatangiwe amakuru ko yabonetse ahita afatwa.

Niyoyita Jean Pierre, Gitifu w’Umurenge wa Muzo, yahamije iby’aya makuru, avuga ko uwo muyobozi w’ishuri yatawe muri yombi ariko ko atatangaza byinshi kuko icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Murenge wa Kamubuga nawo wo mu Karere ka Gakenke ari naho uwo muyobozi yari asanzwe atuye.

Gitifu Niyoyita yagize ati: “Natwe twamenye amakuru y’uko yafashwe. Yari amaze amezi atatu mu gihano yari yarahawe ku bwo kugaragaza imyitwarire mibi mu kazi, bikaba bishoboka ko n’icyo cyaha cyo gusambanya umwana akekwaho yaba yaragikoze muri icyo gihe yari mu gihano.”

Akomeza agira ati: “Gusa icyo gihano nibwo yari yakirangije ariko bihurirana n’uko hari hatanzwe ikirego cy’uko yafashe uwo muhungu ku ngufu. Ubwo yabimenyaga rero ko bamureze yahise atoroka, biba ngombwa ko inzego zibishinzwe zirimo DASSO, Umurenge na RIB zimushakisha, aza gufatwa, amakuru dufite ni uko afungiwe kuri RIB Station Janja.”

Gitifu Niyoyita yaboneyeho no kugira inama abari mu burezi, kugira imyitwarire myiza, bakaba intangarugero ku bo barera.

Yagize ati: “Icyo dusaba abarezi ni ukuba intangarugero mu kazi bakora ko kurerera igihugu birinda ibyaha nk’ibyo n’ibindi. Abana nabo turabasaba ko bajya batinyika bagatanga amakuru ku byaha baba bakorewe kugira ngo bahabwe ubuvuzi ariko n’ubutabera bukorwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yemereye Umurunga ko aya makuru ariyo uyu muyobozi yafashwe ariko ntiyagira byinshi atangaza kuko ikibazo kiri mu bugenzacyaha.

Mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye y’ukekwa ishyikirizwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Janja ikorera mu Karere ka Gakenke.

Urukiko ruramutse rumuhamije icyaha, ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi ariko itarenga cumi n’itanu (15), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 54 y’itegeko No 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe kumusambanya byaba bitamugizeho ingaruka zikomeye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU