Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Perezida Joe Biden ari guteganya guha Ukraine inkunga ihagije mbere y’uko Trump amusimbura muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Joe Biden, arateganya guha Ukraine inkunga ihagije mbere y’uko Donald Trump, arahiririra kuyobora Leta Zunze Ubumwe Za Amerika nka perezida wa 47 w’iki gihugu.

Uyu mugambi wa Joe Biden, wamenyekanye nyuma y’uko Donald Trump wayoboye Leta Zunze Ubumwe Za Amerika kuva mu 2017 kugeza 2021 yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu nka perezida wa 47, mu matora yabaye tariki 05 ugushyingo 2024 muri iki gihugu.

Mu gihe cyo kwiyamamaza Trump watowe, yakomeje kugaragaza ko naramuka atowe azahita ahagarika inkunga Leta Zunze Ubumwe Za Amerika itera Ukraine mu ntambara bahanganyemo n’igihugu cy’Uburusiya kuva mu 2022.

Trump, yakunze kugaragaza ko Amerika idakwiye gukomeza guha Ukraine amafaranga ava mu misoro y’Abanyamerika, mu ntambara bahanganyemo n’igihugu cy’Uburusiya.

Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters ko perezida Joe Biden, uzava ku butegetsi muri mutarama 2025, ashaka gusiga Ukraine ifite imbaraga nyinshi.

Uyu muyobozi utifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati:” ubutegetsi burateganya gusunika, bugashyira Ukraine mu mwanya mwiza ushoboka”.

Abari mu butegetsi bwa Joe Biden, bavuga ko bafite impungenge ko niyo iyo nkunga izahabwa Ukraine ya miliyari 9 z’amadolari ya Amerika yatangwa, bishobora gufata igihe kinini itaragera i Kyiv muri Ukraine, bikaba byatuma Donald Trump, ashobora gufata ubutegetsi muri mutarama iyi nkunga itarajyerayo, akaba yayihagarika.

Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, n’umwe mu baterankunga bakomeye Ukraine ifite kuva yashozwaho intambara n’igihugu cy’Uburusiya kuva muri Gashyantare 2022. Kuva icyo gihe inteko ishinga amategeko y’iki gihugu yemeje ko inkunga ya miliyari 174 z’amadolari yohererezwa muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yibukije Trump ko ubwo bahuriraga i New York muri nzeri 2024, yamwijeje gutanga umusanzu mu guhagarika iyi ntambara . Yamwibukije ko amuhanze amaso.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU