Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

REB Updates: Abandi barimu barenga 3000 bagiye kujya mu mahugurwa I NKUMBA

Abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke bagiye kujya mu mahugurwa ku mateka y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abana bakiri bato kwigishwa amateka bakiri bato kandi badakomerekejwe.

Byinshi kuri iyi nkuru bikubiye mu nama yahuje Vice Mayors Asoc, REB na MINUBUMWE.

Ibyaganiriweho:

.Uko amahugurwa y’abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye yagenze kugeza ubu abahuguwe bakaba baratangiye kuyigisha.

.Gutegura amahugurwa y’abarimu icyiciro cya 2 bigisha mu mashuri y’inshuke, bizakorwa ku bufatanye bwa MINEDUC, REB, MINUBUMWE n’Inzego z’ibanze. Amahugurwa ateganijwe gutangira tariki ya 11 Ugushyingo 2024, bakazatoranywa umwe kuri buri shuri. Amahugurwa azajya amara iminsi 2 ariko hakiyongeraho uwo kuza no gutaha yose ikaba 4.

Ikigamijwe ni uko umwana muto nawe yajya asobanurirwa amateka ariko adakomerekejwe adatewe n’urujijo.

Ibisabwa inzego z’ibanze:

.Kumenyesha abarimu umwe kuri buri kigo
.Kuzana abarimu ku kigo cya Nkumba no kubacyura amahugurwa asojwe
.Kumenyesha abarimu ibyo bagomba kwitwaza(ibikoresho by’isuku, imyambaro ya sport…)
.Kuvugana na Companies hakiri kare ntihazabe ikibazo nk’uko ubushize Kirehe byabaye umushoferi akanga gutwara abarimu ngo atabanje kwishyurwa!!!
.Mu minsi bazamara abana bagomba gukomeza kwiga, bazakenera ubafasha kwiga.

.Hari “Concept notes” igaragaza uko abarimu bazagenda baza i Nkumba kuko bazahugura abarimu barenga 3,000 kandi i Nkumba hari ubushobozi bwo kwakira abatarenze 600 mu cyiciro!

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU