Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugore w’imyaka 22 y’amavuko bivugwa ko yishwe n’ibinini byica imbeba yanyoye, bikekwa ko byaturutse ku madeni y’inguzanyo.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 04 Ugushyingo 2024, bibera mu Murenge wa Cyumba, Akagari ka Nyaruka ho mu Mudugudu wa Burindi.
Bivugwa ko ababonye uyu mugore bwa mbere atabaza bihutiye kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyumba. Mu gihe bari bagitegereje imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Byumba, ahita yitaba Imana.
Amakuru avuga ko nyakwigendera n’umugabo we bari barumvikanye ko gufata inguzanyo y’ibihumbi 800 RWF kuri SACCO. Inguzanyo bamaze kuyihabwa, umugore yatunguwe n’uko umugabo we yaje amubwira ko yahuye n’abatubuzi bakayatwara.
Gitifu w’Umurenge wa Cyumba, Irankijije Nduwayo, yahamije iby’aya makuru, aboneraho no kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma. Asize umugabo n’umwana umwe.
Src: Bwiza