Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique i Maputo, yabaye ifunzwe by’agateganyo ndetse anasaba Abanyarwanda bari muri iki kuguma mu rugo.
Amb. Nduhungirehe yabitangaje ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radiyo & TV10 avuga ko Ambasade y’u Rwanda ifunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri kubera imyigaragambyo yakurikiye amatora.
Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko Abanyarwanda bakorera muri iki gihugu, bagiriwe inama yo kuguma mu rugo.
Yagize ati: “Twagiriye inama Ambasade yacu kuba ifunze ndetse tukaba twanagiriye inama Abanyarwanda, cyane cyane abacuruzi ba hariya, kudafungura amaduka yabo uyu munsi n’ejo.”
Akomeza agira ati: “Twebwe rero icyo twifuza ni uko Abanyarwanda bagira umutekano, kandi batakwishyira mu kaga, ni yo mpamvu tubasaba kuba bagumye mu rugo muri iyi minsi ibiri.”
Mu Murwa Mukuru wa Mozambique i Maputo, hatangiye kubera imyigaragambyo nyuma y’uko bitangajwe ko Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.
Uwatsinzwe amatora Venancio Mondlane yateye utwatsi ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.
N’ubwo Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta Munyarwanda wari waburira ubuzima muri izi mvururu zakurikiye amatora, ngo hari abasahuwe.