Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Kirehe: RIB yataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wongeye gukurikiranwaho kwakira ruswa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kirehe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga ibihumbi 10 RWF.

RIB yatangaje ko uyu muyobozi yafatiwe mu cyuho amaze kwakira indonke y’amafaranga ibihumbi 10 RWF yarahawe n’Umuturage kugira ngo akore ikinyuranyije n’itegeko aho yari kuzamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka inzu, akaba yarafashwe ku wa 01 Ugushyingo 2024.

RIB ivuga ko atari ubwa mbere uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yari akurikirwanyweho icyaha nk’icyo cyo gusaba no kwakira indonke kuko na taliki 20 Werurwe 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye rwamutegetse kujya yitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyarubuye buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi no kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Rwanda igihe cyose agikurikiranyweho icyo cyaha.

Icyo gihe mu 2023 ngo yatawe muri yombi amaze kwakira ibihumbi 20 RWF kugira ngo adafunga iduka ry’umuturage ryari ryabereyemo urugomo.

Mu gihe dosiye y’uwafashwe ikiri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha, uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe.

Icyaha akurikiranyweho cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruributsa abaturarwanda ko rutazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umwuga akora, ikanibutsa abantu bose ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU