Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyamasheke: Abantu 30 bafatiwe mu rugo basenga, abari bayoboye iteraniro bashyikirizwa RIB

Nyamasheke: Abaturage babarirwa muri 30 basengera mu madini atandukanye bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo barimo gusenga mu buryo bunyuranye n’amategeko, bamwe baraganirizwa barataha abandi babiri bo batabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu Murenge wa Nyabitekeri, Akagari ka Muyange ho mu Mudugudu wa Nyange, aho bafatiwe mu rugo rwa Nyinawabega Béatrice watawe muri yombi ari kumwe na Bisengimana Cassien w’imyaka 29 wari uyoboye ayo materaniro.

Amakuru avuga ko ari ku nshuro ya gatatu Bisengimana afatwa yari yateranyije imbaga y’abantu basenga mu buryo butemewe n’amategeko.

Uwahaye aya amakuru itangazamakuru yavuze ko abafashwe bari batangiye gusenga mu gitondo, baza gufatwa mu masaha y’umugoroba.

Yagize ati: “Ni abo mu madini n’amatorero atandukanye barimo 14 bo muri ADEPR,  7 ba Méthodiste, 7 ba Kiliziya Gatolika, umwe w’Umudiventisiti n’umwe wo mu Itorero rya Gosheni. Bose bahise bajyanirwa rimwe ku Biro by’Aagari, sinamenye ibyakurikiyeho.”

Umwe mu bari muri ayo masengesho uri mu barekuwe nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi, yabwiye yavuze ko yaje gusenga yumva nta kosa afite ariko nyuma yo kuganirizwa yasanze ari amakosa.

Yagize ati: “Numvaga guteranira mu cyumba cy’amasengesho nk’uko na mbere twakuze tubisanga, kiri mu rugo rw’umuntu tugasenga, tugahimbaza Imana, ntawe dusakurije cyangwa tubujije umutekano kuko hari kumanywa y’ihangu nta kibazo.”

Akomeza agira ati: “Ubuyobozi bumaze kutuganiriza, bukatubwira ko bitemewe, ko gusenga umuntu atekanye neza ari ugusengera ahemewe, mu rusengero ruzwi, rwemewe, bakaturekura tugataha.

Twanyuzwe tugiye kubwira n’abandi ko ahemewe gusengera ku bantu benshi ari mu rusengero gusa, ubutayu n’ibyumba by’amasengesho bitemewe.”

Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko abafashwe basenga bitemewe n’amategeko ari abantu 30, bajyanwa n’ubuyobozi ku Biro by’Akagari kuganirizwa.

Gusa 2 barimo nyir’urugo waremesheje ayo materaniro iwe n’uwayayoboraga bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo harebwe niba mu byo bakoze bitagize icyaha, ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi.

Meya Mupenzi yakomeje agira ati: “Abandi bashobora kuba bagiyeyo ari ugukurikira abo 2. Baganirijwe babwirwa ububi bwo gusengera ahatemewe n’ingaruka zabyo, haba ku mutekano wabo ubwabo no ku w’aho basengera hatemewe.”

Meya Mupenzi yaboneyeho no gusaba abashaka guterana kubera imyemerere bagomba kujya ahemewe, kuko n’abashobora kubyitwaza kubera ko insengero zimwe zahagaritswe baba bibeshya kuko izahagaritswe ari izitujuje ibisabwa, izibyujuje zisengerwamo ari zo bakwiye gusengeramo, cyane cyane ko izibyujuje ziri hafi gukomorerwa.

Yibukije n’abandi bose baca mu rihumye ubuyobozi bagasengera ahatemewe, cyane cyane muri ibyo byumba by’amengesho byo mu ngo ko nibajya bafatwa bazajya babihanirwa.

Src: Imvaho Nshya

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU