Mu nkambi ya Palabek iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda, haravugwa inkuru y’urupfu rw’abantu 14 barimo abana 13 bishwe n’inkuba ubwo bari bateranya bari mu masengesho.
Biravugwa ko ibi byabaye ku wa Gatandatu taliki 02 Ugushyingo 2024, ubwo zimwe mu mpunzi ziba muri iyo nkambi zari mu isengesho ry’umugoroba hari kugwa imvura.
Umuvugizi wa Polisi yo muri Uganda, Kituuma Rusoke, yavuze ko “abantu batangiye isengesho mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, byagera Saa Kumi n’imwe n’igice inkuba n’imirabyo bigakubita hagapfa abantu 14 barimo abana n’undi umwe w’imyaka 21.”
Muri iri sanganya kandi hakomerekeye abandi bantu 34 bihutanwa ku Bitaro bya Paluda kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Muri Uganda inkuba zikunze kwibasira ahateraniye abantu benshi, nko muri Kamena 2024, abana 77 ku kigo cy’ishuri ribanza cya Oweko mu Karere ka Nebbi bakubiswe n’Inkuba.