Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Meya ntakozwa ibyo guhindura icyemezo cyo kwirukana Gitifu yafashe

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), yongeye kwandikira Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Judith Mukanyirigira, imusaba gusubiza mu kazi Ndagijimana Froduald yirukanye ku mwanya w’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge.

Amezi agiye kuba atatu Meya Mukanyirigira atumvikana na NPSC imusaba gusubiza Ndagijimana mu kazi, aho yamwirukanye amushinja amakosa aremereye.

ku wa 13/06/2024, nibwo ibi byatangiye ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwandikiraga Ndagijimana Froduald wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, bumwirukana ku kazi kubera ikosa ryo “gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko n’itegeko mu nyungu ze bwite, agahindura amazina y’umwana w’umuhungu akekwaho gusambanya.”

Ibi byahagurikije NPSC, aho yavugaga ko uwo mukozi yirukanwe atari we wakoze ayo makosa yo guhindura amazina y’umwana , nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku wa 06 Ugushyingo 2023.

NPSC yagiye yandikira Meya Mukanyirigira amabaruwa menshi imwibutsa gushyira mu ngiro imyanzuro ya Komisiyo, yongera kumusaba gusubiza mu kazi Gitifu Ndagijimana Froduald.

Ndetse hari n’igihe NPSC yigeze guha Meya Mukanyirigira igihe kitarenze iminsi 15 ngo abe yamaze gushyira uwo mwanzuro mu bikorwa.

Meya Mukanyirigira nawe, ku wa 22 Ukwakira 2024, yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPSC, ibaruwa isaba Komisiyo kongera gusesengura neza mu bushishozi, hagahabwa agaciro impamvu zashingiweho kugira ngo uwo mukozi ahabwe igihano cyo kwirukanwa.

Ku wa 31 Ukwakira 2024, NPSC yongeye kwandikira Meya Mukanyirigira imubwira ko akwiriye gukuraho igihano cyo kwirukana, Ndagijimana Froduald wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

NPSC yandikiye Meya Mukanyirigira ibaruwa igira iti: “Nshingiye kandi kwisesengura ryakozwe ku nyandiko zashyizwe ku mugereka w’ibaruwa yanyu….Komisiyo yongeye kubasaba gukuraho igihano cyo kwirukanwa cyahawe Ndagijimana Froduald kuko adahamwa n’ikosa ryo guhindura amazina y’uwo mwana, agasubizwa mu kazi, ahubwo agakurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko ku makosa mwagaragarije Komisiyo ku mugereka w’ibaruwa yanyu yo ku wa 22/10/2024.”

Nubwo bimeze gutyo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, aherutse gutangaza ko icyo kibazo muri Minisiteri bakizi, yemeza ko bagiye kukiganiraho kandi ko bidakwiye gufatwa nka byacitse, ariko ntiyahamije niba bazategeka Meya Mukanyirigira gusubiza Ndagijimana mu kazi.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!