Friday, November 1, 2024
spot_img

Latest Posts

Bishop Harerimana n’umugore we bafunguwe by’agateganyo babanje gutanga ingwate

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo, Umushumba w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore, bagakurikiranwa bari hanze, ariko babanje gutanga ingwate.

Ku wa Kane taliki 31 Ukwakira 2024, nibwo icyemezo cy’urukiko cyasomwe, aho rwategetse ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo batanze ingwate y’umutungo w’inzu ya miliyoni 60 RWF.

Mu rubanza rwabereye mu muhezo, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Bishop Harerimana n’umugore we bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Ni mu gihe Bishop Harerimana n’umugore we bo bari basabye kurekurwa bagakurikiranwa badafunzwe.

Bireguye bavuga badashobora gucika ubutabera kandi bafite imyirondoro izwi ndetse ko batanze ingwate y’inzu yabo ifite agaciro ka miliyoni 60 RWF.

Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU