Mu Karere ka Ruhango mu Mu Murenge wa Kabagari mu Kagari ka Rwoga, haravugwa inkuru y’incamugongo bikekwa ko umugabo yiyiciye umugore we amutemesheje umuhoro.
Bivugwa ko ku wa Kabiri taliki 29 Ukwakira 2024 Nyakwigendera witwaga Dativa Yandereye yari yirwanye n’umugabo we witwa Eliab Gasana, barimo gufatanya imirimo itandukanye yo mu rugo, aho ngo bari bavanye gutera intabire, mu gihe cya saa moya z’umugoroba bari kumeza nibwo uyu mugabo yagiye hanze azana umuhoro, awutemesha umugore we, kugeza apfuye.
Ibi ngo bikimara kuba umwe mu bana bo muri uru rugo, yahise yihutira kujya mu gasantere gutabaza, maze abwira abaturage ko umugabo aje agafata umuhoro akawutemasha uyu mubyeyi, maze abaturage bahita batabara, bahageze basanga byarangiye.
Inzego zitandukanye zahise zihagera ziza gufata uyu mugabo, mbere yo kumujyana azibwira ko impamvu yamutemye ari uko yari amaze iminsi asambana n’umusore wo muri ako gace.
Ni mu gihe abaturage batuye muri ako Kagari ka Rwoga bo bavuga ko, nyakwigendera nta muco wo gusambana bari bamuziho, ahubwo bakavuga ko yari umurokore ndetse uba no muri korari.
Umwe muri bo yagize ati: “Ibyo tubyumvise uyu munsi, Dativa ntabwo icyo kintu yari yagikora, yari umuntu witonda, natwe twatunguwe.”
Abo baturage bavuga ko muri ako Kagari ka Rwoga hahora impfu zitunguranye nk’izi, dore ko no mu mezi atatu ashize hamaze gupfamo abantu batatu, aho basaba leta ko yagira icyo ikora ikareba ingo zigiye zifitanye amakimbirane zikayahosha mu maguru mashya.
Abaturage bifuza ko uyu mugabo bamuzana mu ruhame agasobanura icyo yahoye umugore we.
Nyakwigendera Yandereye Dativa yari amaranye imyaka irenga 20 abana Eliab Gasana, nta mwana n’umwe bari bafitanye.
Eliab Gasana yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukorera muri uyu Murenge wa Kabagari. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro mu gihe hategerejwe gahunda yo kuwushyingura.
BTN TV Rwanda dukesha iyi nkuru bavuga ko batabashije kubona ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kugira ngo buragire icyo butangaza kuri iyi nkuru.