Home UBUREZI Muhanga: Umunyeshuri wari utwaye ubwato agiye kuzana amandazi yarohamye arapfa
UBUREZI

Muhanga: Umunyeshuri wari utwaye ubwato agiye kuzana amandazi yarohamye arapfa

Umunyeshuri witwa Hatangimana Jean Marie Vianney w’imyaka 14 y’amavuko yafashe ubwato ashaka kubwambutsa mu Karere ka Gakenke, arohama muri Nyabarongo arapfa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2024 bibera mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Rongi.

Bamwe mu batuye muri aka gace babwiye itangazamakuru ko urupfu rw’uyu musore rwatewe n’uburangare bwa Kampani ishinzwe kwambutsa abagenzi mu bwato, bakabashinja ko bari bagiye kunywa inzoga mu Gasanteri k’ubucuruzi ahitwa mu Gasenyi.

Bakomeza bavuga ko Hatangimana Jean Marie Vianney yazituye ubwato ashatse kujya kuzana amandazi hakurya mu Karere ka Gakenke arohama mu mugezi wa Nyabarongo.

Umwe muri aba baturage yagize ati: “Habayeho uburangare kuko ubusanzwe nta muntu utazi gutwara ubwato wemerewe kubutwara atabifitiye uruhushya rwa Kampani.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, NTEZIYAREMYE Germain avuga ko nyakwigendera yahagurukije ubwato atazi kubutwara ageze mu mazi agira ubwoba, ashaka gusimbuka bituma agwa muri Nyabarongo.

Ati: “Yabonaga abandi babutwara ashaka kubigana atabizi ararohama.”

NTEZIYAREMYE avuga ko umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa mu Bitaro bya Nyabikenke gukorerwa isuzuma, hagakurikiraho kuwushyingura.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

UBUREZI

MINEDUC yasabye Ecole Belge de Kigali guhagarika parogarumu y’Ababiligi

Kuri uyu wa Kabiri taliki 08 Mata 2205, Ishuri ‘Ecole Belge de...

UBUREZI

NESA iciye impaka ku itangazo ryayitiriwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyanyomoje amakuru yacyitirirwaga, avuga ko...

UBUREZI

NESA: Abanyeshuri biga bacumbikirwa bashyireweho gahunda yo gutaha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri, NESA, cyatangaje gahunda y’uko abanyeshuri...

UBUREZI

Nyanza: Akarere kahannye Diregiteri ukekwaho kubura ibiryo by’abanyeshuri

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi haravugwa inkuru y’Umuyobozi w’Ishuri...

Don`t copy text!