Thursday, October 31, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo: Umwana yarumye nyina urutoki araruca

Umuturage witwa Bantegeye utuye mu Mudugudu wa Gatovu mu Murenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo, aravuga ko umuhungu we yibyariye aherutse kumuruma urutoki, ndetse avuga ko abaganga bemeje ko bagiye kuruca, asobanura ko byatangiye ubwo uyu muhungu we yazaga mu rugo iwe, ubundi agasanga hari abashyitsi, agatangira kubakubita, nyina yavuga uyu muhungu agahita amwadukira.

Uyu mubyeyi yagize ati: “Yaraje ahageze atangira gukubita umwe mu bashyitsi, ndamubwira ngo se ko uba uje kunteza akavuyo mu rugo rwanjye, ko ufite urugo rwawe, abantu baje hano ukaba uje kubakubita, ntajya nkuhohotera iwawe ubwo nturimo kumbangamira?”

Akomeza agira ati: “Yanze kunyumva, afata umwe aramwirukankana, undi nawe ariruka aramusiga, harimo uwari wantije telefone yari agarutse kuyifata, niwe yirukankanye, ariruka aramusiga, undi amupfumuzanya mu miyenzi y’urugo, ndamubwira ngo wambabariye ukareka kunteza ibibazo, iyo umuntu aje aha ugatangira kumukubita, ko ntajya nkubangamira ko ufite urugo rwawe, ikintu uba ucakaho n’iki?”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uyu mwana we yahise afata inkoni, akayimukubita ku kuboko inshuro 2, ubundi afata urutoki araruruma cyane, ararujajanga.

Ati: “Yararurumye cyane, ndarira musaba imbabazi, kubera ko mfite utwana tubiri duto, akagakobwa n’akagahungu, buzana inkoni buramukubita, ariko urumva ko ari ukudondanga by’abana, abandi bo bahise biruka barahunga, yanga kundekura, akaruma arukurura kugira ngo akunde aruce, akana k’agahungu niko kamukubise inkoni ku munwa, yumvise ababaye ararekura.”

Uyu mubyeyi avuga ko yamurekuye urutoki rurimo kuregarega, amaraso yuzuye mu kanwa k’uwo mwana we wamurumaga, ajya ku muhanda, ku bw’amahirwe hanyura uwitwa Rutikanga ahetse kuri moto umugore we avuye ku kazi, abonye ibyabaye amugirira imbabazi amujyana ku Bitaro ariko ngo yarimo avuza induru ndetse yambaye inkweto imwe.

Uyu mubyeyi avuga ko “muganga yamutumye akuma muri ‘pharmacy’ ko kwifashisha baca urwo rutoki, kuko n’ubundi rusa n’urwavuyeho, kuko ngo bishobora kuzamuviramo kanseri.”

Uyu mubyeyi yabwiye itangazamakuru ko nta kibazo yari afitanye n’uyu muhungu we, gusa ngo yari asanzwe avuga ko uyu mama we atamukunda, ugereranyije n’uko akunda abandi bana bavukana.

Ati: “Nta kindi kibazo twari dufitanye, uretse guhora ambwira ngo abandi bana banjye ndabakunda we simukunda, ndamubwira nti ‘ko nabaguriye umudugudu nkawubagabanya muri babiri, mwese mukubaka ingo zanyu, umpora iki ko mwese nabashyigikiye’?”

Akomeza avuga ko kubera ko yabanje kwivuza, atigeze abona uko ageza ikibazo cye mu buyobozi, kuri ubu akaba aribwo agiye gushyikiriza ikibazo cye inzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gatovu ibi byabereye, Ngarambe Felecien, yemereye BTN TV Rwanda ko koko iki kibazo cyabereye muri uwo mudugudu, avuga ko uwo musore ngo yari asanzwe afite ingeso yo kuruma abaturage cyane ko atari umuntu wa mbere yari arumye, ndetse avuga ko kuri ubu uwo musore bamubuze batazi aho aherereye.

Bamwe mu baturage batuye muri ako gace, bavuga ko ibyo uyu musore yakoze ari amahano.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU