Tuesday, December 3, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze/Muko: Abagabo baravugwaho kugotomera shishakibondo igenewe abana ngo bakire isindwe

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Muko, akarere ka Musanze, bavuga ko hari abagabo bahitamo kwinywera igikoma kizwi ku izina rya shishakibondo, kigenewe abana babo, ngo kuku iyo bakinyoye baraye banyoye inzoga bibakiza isindwe (hangover).

Bamwe mu bagore bashinja abagabo babo ko babyuka bagotomera shishakibondo y’abana babo igihe baraye banyoye inzoga ngo kuko kibafasha ko zibashiramo, aho kubyuka bafasha abagore babo kubyuka bayitegurira abana babo ngo bizamure intungamubiri no kurwanya imirire mibi ku bana babo.

Nzayisenga Justine, avuga ko byamaze kuba nk’ingeso kuri bamwe mu bagabo bo muri uyu murenge wa Muko, ngo kuko abagabo bavuga ko igihe baraye banyoye inzoga nyinshi, ngo iki gikoma cy’abana kibafasha kuzigabanya.

Yagize ati: “Hari ibanga niba ari ko nabyita ngo abagabo bavumbuye ko uwaraye yanyoye inzoga agasinda, abyukira kuri shishakibondo inzoga zikamukamamo, kuko bavuga ko ngo umugabo uyinyoye yaraye anyoye inzoga nyinshi zimushiramo agakomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.”

Nyirandikubwimana Margarita, yagize ati:” Igikoma cyo mu ifu ya shishakibondo hari bamwe mu bagabo bacu bagikunda kubi, none se niba umugabo anyoye ibikombe 2 mu gitondo no ku mugoroba, urumva ikilo kizamara iminsi ingahe? Baduhatira ku kibatekera kandi niba ababyeyi binywereye icyo gikoma urumva abana bazakura uko bikwiye, cyane ko bari no mu mirire mibi.”

Kuba hari bamwe mu bagabo bibasiye igikoma cy’abana cya shishakibondo, muri uyu murenge wa Muko n’ahandi mu karere ka Musanze, bishimangirwa na bamwe mu bandi bagabo kuko banenga abo bagenzi babo babikora nk’uko Bunane Jean Paul, abivuga.

Yagize ati:” Hari abagabo banywa igikoma cy’abana uretse ko atari benshi, gusa twebwe abo babikora turaza kubagira inama, bumve ko icyo gikoma ari ifunguro ryagenewe abana atari iry’abantu bakuru, ni amakosa kuba umwana yagira icyo agenerwa, umuntu w’umugabo akaba yacyikubira kandi atariwe kigenewe.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, we asaba abagize umuryango gufatanya bagafasha abana babo baragaweho imirire mibi, anabibutsa ko iyo nkunganire ya leta iba igenewe abana bato atari iy’umuryango wose.

Yagize ati:” Mu murenge wa Muko abagabo n’abagore bafite abana bagaragaweho imirire mibi bagera kuri 14, twabatumijeho kugirango tubaganirize hongere harebwe uruhare rw’umugabo n’umugore mu kugirango turwanye imirire mibi mu bana, kuko abagabo bamwe babihariraga abagore gusa.”

Yongeraho ko byaba bibabaje aho umugabo ashobora kwinywera shishakibondo aho kuyiha abana yagenewe, akaba asaba ababyeyi kwita ku cyo ifu yagenewe.

Mu rwego rwo kurwanya igwingira kuri ubu akarere kari ku gipimo cya 21%, ubu kiyemeje kuganiriza abaturage bo mu mirenge yose hagamijwe kubaganiriza ku bijyanye n’imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kunoza imirire hagamijwe kurwanya igwingira.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU