Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Umucuruzi ubura EBM ari gufungirwa mu nzererezi

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu Karere ka Rubavu baravuga ko babangamiwe no kujya gufungirwa mu nzererezi ngo nuko babuze EBM, ibi bahamya ko ari akarengane.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro, mu Karere ka Rubavu, bwatangaje ko abacuruzi badatanga inyemezabwishyuzu za EBM bafatiwe ingamba, ngo nyuma y’umuco wagaragaye wo kwirirwa bafunze mu gihe hari igenzura, ku mikoreshereze yazo.

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko iyo basanze nta EBM ufite, bakaguca ubwishyu ntibuboneke ujyanwa mu nzererezi, bakavuga ko ibi ari byo bituma birwa bafunze mu gihe hari gukorwa igenzura.

Umwe muri abo bacuruzi utashatse ko imyirondoro ye imenyekana, yagize ati: “Baraza bakagufata basanga udakoresha EBM, bakakujyana mu modoka zabo wagerayo wabona ubwishyu baguciye ukagaruka, ikiza nuko bakwigisha bakanaguha EBM.”

Akomeza agira ati: “Iyo bagutwaye ukabura ubwishyu nukugufunga kugeza ubwishyu bubonetse, turasaba ko baca inkoni izamba kuko kubona umucuruzi ukomeye bamuzingira mu modoka kandi ibikorwa bye bitakwimuka cyangwa ngo atoroke, ukumva ngo umukire afungiye mu bigo by’inzererezi birimo ibisambo ruherwa, abanyarugomo n’abagizi ba nabi biragayitse hari aho badutesha agaciro.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rubavu, Niyonsaba Mabete Dieudonne, muri iyi nama yavuze ko itegeko ry’umusoro rigomba kubahirizwa, asaba ikigo RRA kurushaho kwegera abacuruzi bagasobanurirwa uko bakoresha EBM.

Yagize ati: “Ibyo twaganiriyeho byinshi byibanze kuri EBM, turamanuka mu bacuruzi, turi kumwe n’inzego zibishinzwe, ibiganiro by’ubukangurambaga byongerwe kugira ngo tuyimenye tunayisobanukirwe n’abumva ari umuzigo babivemo umucuruzi ni usora kandi agatanga inyemezabwishyu.”

Kuva mu Rwanda hatangizwa gahunda yo gukoresha inyemezabwishyuzu za EBM, haracyavugwa abacuruzi bagiseta ibirenge mu kuzikoresha.

SRC: Mamaurwagasabo.rw

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU