Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’umusaza w’imyaka 72 y’amavuko, wasanzwe mu rugo rw’umuturage yapfuye aho yari yaje kumuvura kuko yari asanzwe ari umuvuzi gakondo. Bikekwa ko yishwe n’inzoga yanyoye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ruli mu Kagari ka Mugambazi mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Rulindo.
Umugore wo muri urwo rugo uwo musaza yaguyemo, yabwiye TV1 ko uwo muvuzi yari yaramuvuye arakira, maze amuzana mu rugo iwe kugira ngo amutsirike.
Yagize ati: “Uwo muvuzi yari yaramvuye ndakira, nari namuzanye hano kugira ngo atsirike.”
Bamwe mu baturage batuye muri ibyo bice, bavuga ko uyu musaza witwaga Gafero, bavuga ko yari asanzwe ari umuvuzi gakondo, uwo bakunze kwita umupfumu, yazanywe n’umuturanyi wabo ngo abavure kuko na we yari yaramuvuye.
Bagize bati: “Uyu musaza yazanywe n’umuturanyi wacu ngo atuvure, kuko yatubwiraga ko na we yamuvuye agakira, ariko ngo yari aje no gutsirika inzu y’uwo yavuye kugira ngo batazongera ku muroga nk’uko bari baramuroze bwa mbere.”
Umwe muri bo yagize ati: “Byashoboka ko yaba yishwe n’ibyo biyoga yanyoye, nta n’amaraso yari afite, kuko umuntu ukuze aba afite amaraso make.”
Akomeza agira ati: “Ibyo biyoga bya Rupiki rero yanyoye ku muntu ushaje, ni ukumujyana kwa muganga, bakamusuzuma bakareba ko yazize ibyo biyoga nyuma bakabona kumushyingura.”
Hari andi makuru avuga ko uwo muvuzi ahageze, yazimaniwe inzoga zirimo ibyuma ‘likeri’ ndetse bajya no mu kabari banywa izindi zirimo izitwa Gatanu, bigeze mu gicuku bamusaba ko ajya kuryama akaruhuka, maze bucya yapfuye.
Abaturanyi b’uru rugo nyakwigendera yaguyemo, bavuze ko abo muri urwo rugo ataribo bagize uruhare mu rupfu rw’uyu musaza, ahubwo ko yaba yishwe n’inzoga zamufatanyije n’intege nke yari afite.
Bati: “Birashoboka ko inzoga zamufatanyije n’intege nke yari afite cyangwa se umunsi we ukaba wari wageze. Inzego zibishinzwe zibigenzure ajyanwe kwa muganga, hatagira umuntu ubirenganiramo.”
Umukozi usanzwe ushinzwe uburezi mu Murenge wa Murambi witwa Habinshuti Theogene wari mu mwanya wa Gitifu w’umurenge, yemeje aya makuru y’urupfu rw’uyu musaza bivugwa ko yari asanzwe umuvuzi gakondo.
Yagize ati: “Amakuru dufite ni uko uwo musaza yitabye Imana, inzego za Polisi na RIB, zahageze ziri kubikurikirana, mukanya umurambo turawujyana kwa muganga, ibindi ni ugutegereza ibizava mu isuzuma n’ibizava mu iperereza.”