Thursday, October 31, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Umusore aravugwaho gufata nyina w’imyaka 55 ku ngufu

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 33 y’amavuko, watawe muri yombi ashinjwa guteza umutekano muke, bivugwa ko ibyo byabaye amaze gufata nyina ku ngufu.

Amakuru aturuka mu baturage bo mu Murenge wa Rwamiko, Akagari ka Nyagahinga mu Mudugudu wa Ntaremba ibi byabereyemo, avuga ko byabaye ku Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwamiko, Jolie Beatrice, yavuze ko amakuru yo kuba uwo musore yarakoze amahano yo kuryamana na nyina, bayumvushe mu baturage.

Yagize ati: “Amakuru yo kuba akora amahano yo kuryamana na nyina natwe twayumvishe mu baturage gusa ntabwo aritwe tubyemeza kuko hari izindi nzego zibishinzwe, haracyari gukorwa iperereza.”

SP Mwiseneza Bosco, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano mucye mu baturage bagahurura nijoro.

SP Mwiseneza yongeyeho ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari ibindi byaha yakoze.

Mu gihe iperereza rigikomeje, uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bukure.

Umukecuru bivugwa ko yahohotewe n’umuhungu we babanaga mu nzu, afite imyaka 55 y’amavuko.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU