Mu nkambi z’impunzi z’Abarundi za Nduta na Nyarugusu, ubwandu bwa Sida bukomeje kwiyongera, ibi byatangajwe n’Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge muri Tanzania.
Croix-Rouge yatangaje ko muri izi nkambi byibuze impunzi 36 zicwa na virusi itera sida buri mwaka, mu gihe abandura barenga 140.
Ubu bwandu bwiyongera kubera ko nta nyigisho zihagije abari muri izi nkambi bahabwa, bigahura no kuba izi mpunzi nta dukingirizo zihabwa two kwirinda n’imiti iboneka ikaba ari mike ugereranyije n’abarwayi nk’uko uyu muryango wabitangaje.
Abatuye muri izi nkambi bavuga ko kimwe mu bituma ubu bwandu bwiyongera harimo no kuba nta bugenzuzi bukwiye bukorwa, aho usanga n’abana bato bishora mu bikorwa bibi, inzego zibishizwe zikabyirengagiza ku bushake.