Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko wakubitiwe mu kabari nyuma, bikamuviramo urupfu.
Amakuru avuga ko uyu musore yakubiswe ku wa 18 Ukwakira 2024, akubitirwa mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Rwesero ho mu Mudugudu wa Rukari. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 22 Ukwakira 2024.
Bamwe mu baturage bari aho ibyo byabereye babwiye itangazamakuru ko hari umusore witwa Nsabimana wagiye kunywera mu kabari ko muri kariya gace k’uwitwa Nepomuscene uzwi nka NEPO.
Nyiri akabari ngo yaje guherekeza abari muri ako kabari, asigamo uwo witwa Nsabimana, agarutse amwitiranya n’igisambo, aramukubita amugira intere.
Umwe mu babibonye yagize ati: “Yamukubise ivi mu nda anamukubita inkoni ebyiri mu mugongo.”
Abo baturage bari aho bavuga ko nyakwigendera yagiye kwa muganga kwivuza, akaza gutaha akarwarira mu rugo, nyuma akaza gupfa.
Gitifu w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye itangazamakuru koko ko nyakwigendera yabanje gukubitwa.
Yagize ati: “Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice zo kuri uyu mugoroba, umuyobozi w’Umudugudu yari mu Nteko n’abaturage ahabwa amakuru ko umuturage witwa Nsanzimana Evaliste uri mu kigero cy’imyaka 30 ko yapfuye. Mudugudu yahageze asanga koko yapfuye.”
Akomeza agira ati: “Amakuru yaduhaye ni uko mu minsi ishize ku itariki ya 18 Ukwakira 2024, uyu muntu yakubiswe n’umuntu ufite akabari n’uwitwa Masengesho Nepomuscene. Nyuma yo kumukubita yarababaye cyane ariko amujyana kwa muganga , baramuvura arataha. Uyu munsi nibwo byatangajwe ko uyu muntu yapfuye.”
Mu gihe iperereza rigikomeje, ukekwaho gukubita nyakwigendera, yatawe muri yombi, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gukorerwa isuzuma, kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.