Abantu 10 batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranyweho icyaha cyo kwigana inzoga zo mu bwoko bwa ‘likeri’ biyitirira inganda zizwi zisanzwe zikora, bagakoresha ibirango byazo bihimbano.
Aba bakekwa bafatiwe mu Murenge wa Gisozi wo Karere ka Gasabo, aho batatu muri bo bakoraga inzoga mu buryo buhoraho, mu gihe abandi barindwi bari ibyitso kuko bababikiraga ibikoresho bifashishaga.
Umwe muri abo bafashwe yari Mutwarasibo, aho bakoreraga mu rugo iwe bakamwishyura amafaranga menshi.
Abo batawe muri yombi harimo abakurikiranweho ibindi byaha birimo, kunyereza imisoro no kugerageza guha umugenzacyaha ruswa ingana na 4,800,000 RWF kugira ngo atabakurikirana.
Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yabwiye itangazamakuru ko ibyafatiriwe byose bifite agaciro kangana na 31,435,750 RWF.
Dr. Murangira yaboneyeho no gusaba abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge kubireka kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’igihugu.
Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo na Kimironko, dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.