Friday, November 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Rutsiro: Batunguwe no gusanga urumogi mu ikoti ry’uwashinjwaga gukubita no gukomeretsa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi uwitwa Mupenzi Dieudonné w’imyaka 34 y’amavuko akekwaho gutema umuturanyi we witwa Niyibigira Valens amukomeretsa mu ivi, hanafatwa undi witwa Nshimiyimana Vianney w’imyaka 33 y’amavuko , we wakekwagaho gukubita no gukomeretsa umuturanyi we.

Abo bombi bafashwe ku wa Mbere taliki 21 Ukwakira 2024, ni abo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Sure ho mu Mudugudu wa Nyagihanga.

Ubwo uwitwa Nshimiyimana Vianney yafatwaga yasanganywe udupfunyika dutandatu tw’urumogi mu ikoti yari yambaye.

Umuturanyi wa Mupenzi yabwiye itangazamakuru ko uwo yakomerekeje bari basanganywe amakimbirane y’urudaca batazi neza icyo ashingiraho, ko uyu Mupenzi ari n’umusinzi uhora ashaka kwiyenza ku baturanyi ari ho n’iyi mirwano yaturutse.

Yagize ati: “Amakimbirane yabo amaze igihe, ntibashaka kubana neza kandi ari abaturanyi. Dukeka ko ubwo bashyamiranaga Mupenzi yakubise umuturanyi we umupanga cyangwa ikindi kintu gitema mu ivi kuko yamukomerekeje bikabije, uwakomerekejwe ahita ajyanwa kwa muganga, undi atangira kwihishahisha, nijoro igicuku kinishye agize ngo arataha, afatwa n’inzego z’umutekano zamukurikiraniraga hafi.”

Umuturanyi wa Nshimiyimana we yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo, uretse urugomo aterwa n’ubusinzi yanakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge ari byo yanafatanywe.

Yagize ati: “Urebye uburyo iyo amaze gusinda agira urugomo mu baturanyi, ntitwashidikanyaga ko yaba anafata ku biyobyabwenge. Ubwo yari atashye mu gicuku yari arimo yihishahisha inzego z’umutekano, yafashwe anasanganwa udupfunyika 6 tw’urumogi mu mufuka w’ikoti yari yambaye.”

Arongera ati: “Ubwo azasobanura aho yarukuraga n’abo bafatanya kurukoresha bibateza guhora bateza umutekano muke mu baturanyi.”

Mwenedata Jean Pierre, Gitifu w’Umurenge wa Mushubati, yahamije aya makuru, avuga ko abafashwe bashakishwaga na RIB, bagafatirwa mu ngo mu gicuku.

Yagize ati: “Bombi bashakishwaga na RIB kubera ibyo byaha byo gukubita no gukomeretsa abaturanyi babo, dutungurwa no gusangana udupfunyika 6 tw’urumogi uriya Nshimiyimana Vianney. Abanyarugomo akenshi iyo tubafashe tunasanga bakoresha ibiyobyabwenge nk’ibyo by’urumogi, banarangwa n’ubusinzi bukabije, kikaba ari ikibazo duhangana na cyo kenshi.”

Gitifu yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu bibi bishobora guhungabanya umutekano wa bagenzi babo, kuko abakora nk’ibyo batazihanganirwa, ugiranye ibibazo na mugenzi yajya yegera abo mu muryango cyangwa inzego z’ubuyobozi zikamufasha kubikemura.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU