Tuesday, December 3, 2024
spot_img

Latest Posts

Padiri Byamugisha yitabye Imana azize impanuka y’imodoka

Umupadiri wo muri Arkidiyoseze Gatoliki ya Mbarara, witwa Wycliffe Byamugisha, yaguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka, yabaye ku Cyumweru taliki 20 Ukwakira 2024.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byashyize hanze amafoto bagaragaza ko impanuka Padiri Byamugisha yakoze, yabereye ahitwa Ibanda yari ikomeye cyane, kuko imodoka ye ngo yacikaguritsemo ibice, ibyuma bimwe bijya ukwabyo.

Kimwe mu binyamakuru cyagize kiti “Ni icyumweru cy’agahinda, aho mu masaha ya nyuma ya saa sita yo ku itariki ya 20 Ukwakira 2024, muri Arkidiyosezi ya Mbarara habaye impanuka yatwaye ubuzima bwa Wycliffe Byamugisha, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye yo mu Karere ka Ibanda.”

Padiri Byamugisha yakoze impanuka ubwo yari avuye gusoma Misa, imodoka yarimo igongana n’ikamyo, izi modoka zagonganiye mu muhanda uva Kabagoma mu Karere ka Ibanda mu gace ka Mbarara.

Padiri Wycliffe Byamugisha yawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti muri Nyakanga 2018.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU