Umugabo witwa Nkundimana Felecien wo mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiyitirira polisi, aho yavugaga ko agiye gufasha abakekwaho kwica umusekirite.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yaje mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu mu Mudugudu wa Kirwa yiyitirira ko ari umupolisi.
Abaturanyi b’uru rugo bavuga ko yaje mu rugo rw’uwitwa Kajamahe Abidani ukekwaho kwica umusekirite witwaga Nishimwe Louise wasanzwe mu ishyamba yapfuye.
Uyu uvugwaho kwiyitirira Polisi ngo yaje avuga ko ari mu gikorwa cyo gukusanya amakuru yisumbuye ku bakekwaho kwica nyakwigendera.
Yavugaga ko agamije gufasha abo mu miryango y’abafunzwe kugira ngo ababo bafungurwe.
Amakuru avuga ko ubwo yageraga mu rugo rwa Abidan yasanze umugore we adahari n’uko aragenda.
Hashize iminsi yaje kugaruka inzego z’ibanze zibaza kuri RIB, maze bavuga ko ntawe batumye maze polisi niko kuza imuta muri yombi.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yahamije aya makuru avuga ko polisi yaje ikamufata.
Yagize ati: “Ari gukurikiranwa mu gihe iperereza rikomeje.”
Polisi ivuga ko nta muntu ukwiye kuba yiyitirira inzego z’umutekano kuko bihanwa n’amategeko, igashishikariza abaturage gutanga amakuru ku muntu nk’uwo agafatwa kuko hari ikindi kibi kiba kihishe inyuma y’uku kubeshya.
Src: Umuseke