Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Abari barakatiwe n’inkiko bahawe imbabazi barimo Bamporiki na CG (Rtd) Gasana

Nk’uko byemejwe n’itangazo ry’inama y’Abaminisitiri yaraye ibaye ejo hashize ku wa Gatanu taliki 18 Ukwakira 2024, Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe hari abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.

Muri abo bahawe imbabazi na Perezida Kagame, harimo Bamporiki Édouard na CG (Rtd) Gasana Emmanuel.

Bamporiki Édouard yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse nyuma aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, we yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amezi atandatu, ahamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Abandi bahawe imbabazi ni Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, RHA, [Rwanda Housing Authority] n’Umunyemari Rusizana Aloys.

Aba uko ari batatu, mu 2021, bakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu ubwo bahamijwe gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.

Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa kubahiriza birimo kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze no kumwitaba mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU