Saturday, November 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko bahawe imbabazi na Perezida Kagame abandi bafungurwa by’agateganyo

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu taliki 18 Ukwakira 2024, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasize abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko bahawe imbabazi na Perezida, ni mu gihe Iteka rya Minisitiri ryemeje ko abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafungurwa by’agateganyo.

Mu biro bya Minisitiri w’Intebe haturutse itangazo rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritanga imbabazi ku bantu 32 bakatiwe n’inkiko n’Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2,017 bakatiwe n’Inkiko.”

Perezida wa Repubulika aba afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abyibwirije cyangwa abisabwe, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Perezida wa Repubulika atanga imbabazi mu bushobozi bwe, kandi ku nyungu z’igihugu muri rusange.

Imbabazi Perezida yatanze zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Perezida kandi atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU