Home International Nigeria : Imodoka yari itwaye lisansi yaturitse ihitana abarenga 90
International

Nigeria : Imodoka yari itwaye lisansi yaturitse ihitana abarenga 90

Muri Nigeria, abantu basaga 90 bapfuye abandi basaga 50 barakomereka, bazize iturika ry’imodoka yari itwaye lisansi , muri leta ya Jigawa, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Bivugwa ko iyi modoka mbere y’uko ikigega cya lisansi yari ihetse giturika, yari yakoze impanuka, abaturage batangira kurwanira kwegera aho yakoreye impanuka kugirango batangire kuvoma lisansi, nkuko polisi y’iki gihugu ibitangaza birangira habayeho iturika ry’iyi modoka.

Abantu 94 bahise bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikabije nkuko amakuru ava ahabereye iyi mpanuka abivuga.

Mu kwezi gushize kandi muri iki gihugu indi modoka yari ihetse lisansi yaraturitse ihitana abantu 48, muri leta ya Niger rwagati muri Nigeria.

Guturikira kw’imidoka zihetse lisansi ni ibintu bikunze kubaho muri Nigeria, aho nko 2020 gusa hapfuye abantu 535, abasaga 1100 barakomereka mu mpanuka 1531 zabaye.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

InternationalUBUKUNGU

Afurika: Imisoro yashyizweho na Trump yarikoroje

Bitewe n’imisoro Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyiriyeho...

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

Don`t copy text!