Abagore bo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, barashimira Leta yatumye bahabwa agaciro, bakava ku gukubitwa bakaba bageze ku rwego aho binjiriza ingo zabo agatubutse, nyuma ya gahunda zitandukanye bashyiriweho zikaba zarabafashije kwikura mu bukene.
Ku wa Kabiri taliki 15 Ukwakira 2024, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro nibwo bagaragaje ibi. Ku rwego rw’Akarere wijihirijwe mu Murenge wa Rwimbogo, ahahurijwe hamwe abagore batuye muri uyu murenge.
Uwitwa Nuwera Jennifer utuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Nyamatete ho mu Mudugudu wa Kiyovu, yavuze ko ibyo kwishimira kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro birimo ko umugore wo mu Rwanda atagikubitwa kandi akaba yarahawe uburenganzira bwo gukora akiteza imbere.
Yagize ati: “Ubundi mbere nta mugore wagiraga icyo yikorera twahoraga duteze abagabo amaboko ari umunyu, ari umwambaro byose tukabibasaba. Ubu rero twakuye amaboko mu mifuka tugana ibigo by’imari bikaduha amafaranga tugakora tukiteza imbere. Impamvu tutagikubitwa rero dusigaye twinjiza amafaranga kandi amategeko yarakajijwe bituma n’ababikoraga babitinya.”
Uwitwa Uwera Dativa wo muri uyu murenge mu Kagari ka Nyamatete mu Mudugudu wa Kabeza, yashimiye Leta yashyizeho inyigisho zigaruka ku burenganzira bw’abagore, ibyo avuga ko byahinduye imyimvure y’abagabo, bakumva ko umugore ari umuntu nkabo.
Uhinga umuceri akeza toni enye mu gihembwe, witwa Nzamwitakuze Marie Louise, yavuze ko amahugurwa yahawe na Leta ku gukora ubuhinzi bw’umuceri kinyamwuga ari yo yamufashije kwiyubakira inzu anigurira moto. Aboneraho no gusaba abagore bagenzi be kudatwarwa n’amafaranga binjiza ngo basuzugure abagabo babo.
Ingabire Marie Chantal, Visi Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Ingabire Marie Chantal, yavuze ko abagore bo mu Rwanda bishimira ko basubijwe agaciro bigizwemo uruhare na Perezida Kagame. Yakebuye abumvise nabi ihame ry’uburinganire, abasaba kwibuka ko guhabwa agaciro atari ugusuzugura abagabo.
Yagize ati: “Abagore turabasaba gushishikarira gukora, nibajye mu matsinda bakore hari amahirwe menshi aho batuye arimo ubuhinzi, ikoranabuhanga. Nibahinge bagamije gusagurira amasoko, banorore kinyamwuga ku buryo mu byo urugo rwinjiza nawe hagaragara uruhare rwe.”
Mukamana Marcelline, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yasabye abagore gukoresha neza amahirwe bahawe bakirinda ibibasubiza inyuma n’ibigare byatuma batubaka ingo zabo neza.
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ikorana n’Abagore n’Urubyiruko rya YWEN (Youth and Women Empowered Network) ku bufatanye na Plan International, muri ibi birori bateye inkunga ya 1,000,000 RWF amatsinda y’abagore ane akorera mu Murenge wa Rwimbogo, akaba asanzwe akora imishinga iciriritse.