Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Musanze: Hatoraguwe umurambo bikekwa ko wishwe n’indaya

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kimonyi mu Kagari ka Buramira ho mu Mudugudu wa Kabaya hasanzwe umurambo w’umugabo, bikekwa ko yaba yishwe n’indaya.

Mu rugo rw’umugore witwa Nyirabagenzi Petronille niho hasanzwe umurambo wa Sebuyuki uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko, bivugwa ko abo bombi bari biriwe basangira ejo hashize ku wa 13 Ukwakira 2024, bukeye rero ni bwo umurambo wa Sebuyuki wasanzwe mu muryango w’uyu mugore.

Uwitwa Bizimana Jean Bosco, yagize ati: “Ejo aba bantu bombi biriwe basangira ariko dutangajwe no kubona umurambo wa Sebuyuki ku rugo rw’uyu mugore, ibi bintu byatubabaje.”

Uyu muturage akomeza avuga uwo mugore atari ubwa mbere ashatse kwica umuntu ngo kuko yigeze gusuka amazi ashyushye ku mugabo bari barashakanye mbere.

Akomeza agira ati: “Uyu mugore ubundi aribana kuko umugabo bashakanye mbere batandukanye amaze kumusukaho amazi, ubundi agerageza kumutera icyuma bamufunga imyaka 3, ni yo mpamvu twemeza ko uyu mugore ari we wamwishe.”

Uwitwa Mutuyimana Alice we avuga uyu mugore asanzwe acyura abagabo benshi batandukanye mu nzu ye.

Yagize ati: “Uyu mugore asanzwe azana abagabo benshi muri iyi nzu ye ndetse ndakeka ko yaba yishwe n’undi mugabo yasanzemo bagafatanya kumwica.”

Mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gukorerwa isuzuma, ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Src: Imvaho Nshya

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!