Monday, October 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Gatsibo-Muhura: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwicisha inkoni mugenzi we

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru y’urupfu rw’uwitwa Karangwa wari usanzwe uzwiho gukora akazi ko gutunda amafumbire no gutindura imisarane, bikekwa ko yakubiswe inkoni bikamuviramo urupfu.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki 12 Ukwakira 2024, ni mu gihe ngo yakubiswe ku wa Gatanu taliki 11 Ukwakira 2024.

Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Mamfu ho mu Mudugudu w’Umunanira.

Uwo bikekwa ko yakubise Karangwa bikamuviramo urupfu ni uwitwa Ndagijimana usanzwe uzwi nk’imparata ucukura amabuye, utuye mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Mamfu ho mu Mudugudu w’Akamugenge.

Umurunga wamenye amakuru ko Ndagijimana yahaye ikiraka cyo gutindura umusarane uyu witwaga Karangwa, amuha avansi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2,500, ariko hashira iminsi 5 atarabikora.

Umwe mu baturage batuye muri ako kagari yabwiye Umurunga ko bahuriye mu isantere y’Umunanira isanzwe ikunze kubamo urugomo ruterwa n’imparata zihaba, amubonye amukubita inkoni arapfa.

Uwo muturage wahaye Umurunga amakuru yagize ati: “Karangwa yafashe amafaranga ya Ndagijimana arayabyinira, maze ntiyakora ikiraka cyo gutindura umusarane yari yahawe, nyuma y’iminsi itanu Ndagijimana atabona uwo yahaye ikiraka, bahuriye mu isantere y’Umunanira, Ndagijimana afite inkoni, ahita ayimukubita mu mutwe.”

Uwo muturage akomeza avuga ko Karangwa yakubiswe inkoni imwe aryama hasi, aza gukururuka arataha, bucyeye aza kwitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Nayigizente Gilbert wa Muhura yahamirije Umurunga aya makuru, avuga ko “hari umuntu koko wapfuye ariko kugeza ubu ntabwo bahita bemeza ko urupfu rwe rwatewe no gukubitwa ko ibi bizemezwa n’abaganga kuko hagiye gukorwa isuzuma.”

Akomeza avuga ko mu gihe hari gukorwa iperereza hari umwe wahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhura.

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera ikimara kumenyekana inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge zahise zigera aho ibi byabereye zita muri yombi ukekwaho gukora icyaha, mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu gihe iperereza rigikomeje Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Nyakwigendera yari afite umugore n’abana bane

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!