Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

UNDI MUYOBOZI UKOMEYE W’UMUTWE WA HEZBOLLAH YISHWE N’INGABO ZA ISRAEL

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyahitanye undi muyobozi mu bakomeye b’umutwe wa Hezbollah witwa Suhail Hussein HUSSEINI.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko uyu Suhail Hussein HUSSEINI, yiciwe mu gitero cyagabwe ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah, mu mujyi wa Beirut muri Liban kuri uyu wa mbere tariki ya 07 ukwakira 2024.

Suhail Hussein HUSSEINI, bivugwa ko yari umuntu ukomeye cyane uyu mutwe wa Hezbollah wari utunze kuko yagiraga uruhare rukomeye mu kuvana intwaro muri Iran azizaniye umutwe wa Hezbollah

Kugeza ubu ntacyo uyu mutwe wa Hezbollah uratangaza kuri aya makuru.

Uyu mutwe wa Hezbollah ukomeje kugarizwa bikomeye n’ibitero by’ingabo za Israel, bimaze guhitana benshi mu bayobozi b’uyu mutwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!